Bishop Gafaranga uregwa ihohotera rishingiye ku Gitsina yagejejwe ku Rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yagejejwe mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Gafaranga watawe muri yombi mu ntangiriro z’uku Kwezi kwa Gicurasi [5] 2025, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. 

Tariki ya 08 Gicurasi [5] 2025, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda [RIB] rwataye muri yombi Zacharie Habiyaremye uzwi kuri shene zo kuri YouTube nka ‘Bishop Gafaranga’ ashinjwa “ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina”, nkuko ibitangazamakuru mu Rwanda bibivuga.

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira yatangarije Ikinyamakuru IGIHE ko ‘Bishop Gafaranga’ yatawe muri yombi ku tariki ya 7 Gicurasi [5] 2025.

Icyo gihe nta makuru arambuye RIB yatangaje ku byaha ‘Bishop Gafaranga’, usanzwe ari n’umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, akurikiranyweho.

Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC cyanditse ko hari amakuru kitashoboye kugenzura mu buryo bwigenga, yavugaga ko ibyaha ashinjwa bifitanye isano no guhoza ku nkeke umugore we muto [Mushya] Annette Murava.

‘Bishop Gafaranga’, w’imyaka 35, yamenyekanye mu biganiro yagiye atumirwamo kuri shene zo kuri YouTube, aho yagiye yigaragaza nk’umuntu wageze i Kigali avuye iwabo i Cyangugu [Rusizi], mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, agatangirira mu buzima bw’amikoro macye akaza kugera ku bukire.

Uyu wemera ko atarangije amashuri abanza, yagiye anumvikana anenga imyitwarire ya bamwe mu Bapasiteri abona ko mu mibereho yabo bakora ibitandukanye n’ibyo bigisha mu ivugabutumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *