Abitabiriye ‘BAL Innovation Summit 2025’ biyemeje gufasha Siporo y’Afurika kwinjiza arenga Miliyari 20$ mu 2035

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi [5] 2025, Abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari muri siporo, abanyempano, abanyabigwi muri siporo n’imyidagaduro bahuriye muri Malliot Hotel mu Mujyi wa Kigali, mu nama yari igamije kwiga ku guhanga ibishya muri Siporo.

Yateguwe ku bufatanye bwa BAL (Basketball Africa League) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, binyuze muri Visit Rwanda.

Abitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri yiswe ‘BAL Innovation Summit 2025’, bari kurebera hamwe uburyo bwo kwinjiza amafaranga afasha mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika binyuze mu guhuza siporo, ikoranabuhanga rigezweho n’umuco.

Perezida w’Irushanwa rya Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, yavuze ko hakenewe gushyirwaho uburyo bugezweho bwo gushora imari mu rwego rwa Siporo n’urw’Imyidagaduro. Hari mu kiganiro cyagarukaga ku buryo Siporo n’Imyidagaduro byaba inkingi yo kwagura ubukungu bwa Afurika.

Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo ndetse n’Umunya-Sudani y’Epfo wamamaye muri NBA, Luol Ajou Deng.

Urwego rwa Siporo muri Afurika ruri mu zikomeje gukura mu buryo bwihuse kuko byitezwe ko ruzaba rwinjiza arenga miliyari $20 mu 2035.

Ku rundi ruhande ariko, ni urwego rugifite imbogamizi zirimo amafaranga make ashorwamo, ibikorwaremezo bya siporo birimo ibibuga by’umupira n’ibindi bikiri bike.

Uruganda ndangamuco rwo muri Afurika na rwo ruri mu zikomeje kwagukana ingoga aho byitezwe ko ruzaba rwinjiza mu musaruro mbumbe wa Afurika agera kuri miliyari $200, rugahanga imirimo isaga miliyoni 20 mu 2030.

Amafoto

Image
Clare Akamanzi, umuyobozi wa NBA Africa

 

Image
Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire

 

Image
Perezida w’Irushanwa rya Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall

 

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *