Imikino yo gushaka itike y’amakipe abiri azahagararira Nile Conference mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League [BAL], igeze aho rukomeye.
Iyi mikino iri gukinirwa i Kigali muri BK-Arena, yatangiye tariki ya 17-25 Gicurasi [5] 2025.
Kuri uyu wa kabiri, hakinwe imikino y’umunsi wa gatatu, ari nayo yari iya nyuma isoza ibanza, mu gihe kuri uyu wa kane hatangira iyo kwishyura.
Nyuma y’imikino ibiri itsinda yemeza, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda [APR BBC] ntabwo yahiriwe n’uwa gatatu, kuko yanyagiwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, amanota 90 kuri 68.
Mu gihe Al Ahli Tripoli yishimiraga gutsinda imikino yose, MBB yo muri Afurika y’Epfo yabyinaga intsinzi yo gutsinda umukino wayo wa mbere, nyuma yo NCT [ Nairobi City Thunder] yo muri Kenya, amanota 75 kuri 74.
Bivuze ko nyuma y’imikino itatu, Al Ahli Tripoli ifite intsinzi 3, APR BBC ifite intsinzi 2, MBB ifite 1, mu gihe NCT nta mukino n’umwe iratsinda.
Hashingiwe ku mibare y’imikino itatu imaze gukinwa, ntagihindutse Al Ahli Tripoli ishobora kurangiza ari iya mbere, ariko kuvuga iyo bazakomezanya muri Afurika y’Epfo mu mikino ya nyuma iteganyijwe mu kwezi gutaha, biracyakomeye.
N’ubwo APR BBC ifite intsinzi ebyiri, urwego yagaragaje mu mukino wayihuje na Al Ahli Tripoli, rwateye abakunzi bayo cyane Abanyarwanda kuyibazaho.
Ibo byahumiye ku mirari mu gihe umwe mu bakinnyi igenderaho [Aliou Diarra], yagiriye imvune mu mukino w’umunsi wa kabiri, akaba atakinnye uwo mu ijoro ryakeye.
Mu gihe yaramuka adakize vuba ngo agaruke, APR BBC ishobora kugorwa cyane ko, MBB iyigwa mu ntege, izaba izi ko kubona itike bizayihesha gukinira imbere y’abafana bayo mu mikino ya nyuma.
Al Ahli Tripoli n’imwe mu makipe amaze kwerekana ko akomeye muri iyi mikino, ibi ikaba yarabihamije inyagira NCT [Nairobi City Thunder] amanota 115-87, ibi bikaba byaranayigize ikipe imaze gutsinda amanota menshi mu mukino umwe kuva BAL yatangira mu 2021.
Ubaze impuzandengo y’amanota imaze gutsinda mu mikino itatu imaze gukinwa, ijanisha ryerekana ko itsinda 101, irusha APR BBC amanota hafi 4, kuko itsindira ku amanora 97.5
Abakinnyi ba Al Ahli Tripoli barimo; Jean Jacques Boissy, Jaylen Adams, Deon Thompson, Mohamed Sadi na Nassen Badrush, ni bamwe mu bamaze kuyigira igihannyanswa imbere y’andi makipe.
Ukurikije uko bakina, ntagihindutse n’ubundi mu mikino yo kwishyura nabwo bazasya batanzitse.
Ku ruhande rwa APR BBC, Aliou Diarra wanayitsindiye amanota menshi mu mikino ibiri yakinnye mbere y’uko avunika, Chasson Randle, Youssoupha Ndoye na Axel Mpoyo, ni bamwe mu bo igenderaho.
Gusa, ifite abandi nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Willison ushobora guhindura umukino igihe icyo aricyo cyose.
Biteganyijwe ko amakipe abiri ya mbere muri Nile Conference azahita abona itike yo kujya muri Afurika y’Epfo gukina imikino ya nyuma izakinwa hagati ya tariki ya 06-14 Kamena [6] 2025.
Indi tike, izava hagati y’amakipe agizwe na; MBB, NCT [Nairobi City Thunder] na FUS Rabat yo muri Kalahari Conference.
Ingengabihe y’imikino yo kwishyura:
Ku wa kane tariki ya 22 Gicurasi 2025
- Al Ahli Tripoli Vs NCT BBC (16:00)
- APR BBC Vs MBB BBC (19:00)
Ku wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025
- MMB BBC Vs NCT BBC (14:30)
- Al Ahli Tripoli Vs APR BBC (17:30)
Ku wa cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025
- Al Ahli Tripoli Vs MBB BBC (14:30)
- NCT BBC Vs APR BBC (17:30).