Mu kigo cy’Ishuri cya Highland School i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba, hatashywe Ikibuga gishya cya Basketball.
Iki kibuga cyatashywe kuri uyu wa mbere, cyafunguwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.
Uretse aba bayobozi kandi, hari umuyobozi wungirijije muri Opportunity International, Randy Kurtz na Ambasaderi wa BAL [Basketball Africa League], Luol Deng.
Cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa n’Umuryango w’Abanyamerika udaharanira inyungu uzwi nka Opportunity International.
Uretse mu Rwanda, ikibuga nk’iki kandi kizatahwa tariki ya 27 Gicurasi [5] 2025, mu kigo cy’Ishuri cya Loiswell Academy i Nairobi muri Kenya.
Ibi bibuga byombi, biri mu mujyo wa NBA Africa wo kubaka Ibibuga 1000 bya Basketball mu Myaka 10 iri imbere, ku mugabane w’Afurika.
Ikibuga cyatashywe muri Highland School, kigizwe n’ibikoresho bijyanye n’igihe bizafasha abafite impano zo gukina umukino wa Basketball kuzikuza.
Nyuma yo kugifungura, abana b’abakobwa n’abahungu 80 bari munsi y’imyaka 16, batojwe uko bakina umukino wa Basketball mu buryo bugezweho.
Biteganyijwe kandi ko muri iki Cyumweru, abatoza 50 nabo bazaza kuhakorera amahugurwa, agamije kubatyaza ku rwego mpuzamahanga.
Akomoza kuri iki Kibuga, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagize ati:“Iki kibuga kigamije gutanga amahirwe mu bana b’abakobwa n’abahungu bafite indoto zo kuzakina Basketball nk’abanyamwuga. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose mu mikoranire myiza dufitanye na Opportunity International, umukino wa Basketball ukoreshwe mu kuvuna mu bukene no guteza imbere urubyiruko n’abaturage bo mu Rwanda, Kenya ndetse no muri Afurika y’i Burasirazuba yose”.
Ku ruhande rwa Opportunity International, umuyobozi wayo, Atul Tandon yagize ati:“Twe na NBA Africa dusangiye intego imwe yo guteza imbere Umugabane w’Afurika. Ubufatanye bwacu bugamije gufasha abakiri bato kububakira ubushobozi mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko mu mukino wa Basketball”.
Bagamije guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda no gukura abaturage mu bwigunge, NBA Africa na BAL bamaze kubaka no kuvugurura ibibuga bitandukanye mu Rwanda.
Muri ibi, harimo Ikibuga cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, Ikibuga cya Kimironko, Ikibuga cya Kimisagara n’Ikibuga cyo muri Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Umukino wa Basketball mu Rwanda n’umwe mu yimaze kwigarurira imitima y’abatari bacye, cyane urubyiruko.
Mu gihe ibibuga nk’ibi byakomeza kwiyongera imbere mu gihugu, nta kabuza ko mu Myaka iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bivuga rikijyana muri Basketball y’Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.
Amafoto
