Burera: PRISM imaze kuvana mu bukene Imiryango irenga 1600

Abaturage 1603 bari mu byishimo nyuma yo gufasaha n’Umushinga PRISM kwivana mu bukene. Binyuze muri uyu mushinga, bahawe amatungo yiganjemo Inkoko, Intama n’Ihene.

Nyuma yo gufashwa, bahamya ko uku kwivana mu bukene byavuye kuri aya matungo magufi borojwe.

Borojwe mu bihe bitandukanye, imiryango ibarirwa ku 1300 ihabwa Inkoko Icumi kuri buri muryango. Abitwaye neza borozwa Ihene n’Intama. Uretse iyi Miryango 1300, indi 303 yorojwe ingurube.

Umushinga PRISM uterwa inkunga n’ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi IFAD [International Fund for Agricultural Development.

Nyiragasanzwe Béatrice wo mu Murenge wa Cyanika mu Kagali ka Kabyiniro, Umudugudu wa Cyeza, uri mu borojwe na PRISM, ahamya ko ubuzima bwabo bwahindutse, cyane ko mbere babeshwagaho no guca inshuro.

Ati:‘‘Bakimpa Ingurube, gukorera abandi narabiretse, ntangira kuyitaho kugira ngo mbone umusaruro. Inshuro ya mbere yabwaguye Ibibwana umunani, nituramo bibiri ibindi ndabigurisha nguramo ingurube nkuru. Ubwa kabiri yabwaguye bitanu ndabigurisha, natishamo Isambu mpingamo. Ubu nongereye ikiraro, mbasha kubona ifumbire kandi iterambere riri mu nzira.’’

Nzabahambya Euphrem wo mu Mudugudu wa Gakenke, yavuze ko buri Cyumweru abona umusaruro w’Amagi ari hagati ya 70 na 80, ibi bikaba bimufasha kubona amafaranga yo kwishyurira abana Ishuri no gutunga umuryango.

Ati:‘‘Twatangiriye ku Bilo 400, ubu tugeze ku rwego rwo kugura Toni y’ibiryo by’Amatungo tukabicuruza bigashira. Dufite intego yo kuzajya kubirangura i Kigali, ku buryo nta baturage bazongera kubibura’’.

Nshimiyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yavuze ko ayo matungo magufi yahawe abaturage atabakuye mubukene gusa ahubwo ko yanabafashije kurwanya imirire mibi.

Ati:‘‘Impinduka zabaye bwa mbere ni ukuzamura ubukungu bw’umuturage, icya kabiri twagiraga ikibazo cyo kubona amagi muri za ECD ubu abana babona amagi n’aho bayagurira hafi. Ubu mu ibarura ritaha ry’imirire tuzabona impinduka kandi na ya magi twishimira ko bayagurisha bakabona amafaranga.’’

Uyu mushinga wa PRISM muri rusange umaze kwubakira abaturage b’Akarere ka Burera ibikorwa byinshi bitandukanye birimo isoko rigezweho rihuza Umurenge wa Gatebe na Kivuye n’ibagiro ry’ingurube rya Butaro ndetse n’ibindi byinshi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *