Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakebuye abatuye Akarere ka Rubavu, abasaba kwirinda kwishora mu mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano, kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwirinda magendu, ubucoracora no kunyereza imisoro, gukumira icuruzwa ry’ibyangiza ubuzima bw’abantu.
Yaboneyeho kandi gusaba abadukanye ingeso yo kurwanya inzego z’umutekano kuzibukira imigirire nk’iyo igayitse yagaragaye ku bakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka.
Ni ubutumwa yatangiye mu Nteko y’abaturage bo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe yegereye umupaka, yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025.
Min. Dr. Vincent Biruta yagaye imyitwarire idahwitse ya bamwe mu batuye mu Murenge wa Rubavu barwanyije Polisi ubwo yari mu nshingano zayo zirimo no gukumira ibicuruzwa byinjiye mu buryo bwa magendo.
Yanenze abarwanyije inzego z’umutekano, banagaragarwaho gusuzugura inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwari bwagiye kubaha impanuro.
Min. Dr. Biruta yasabye abaturage gucika kuri iyo ngeso mbi kuko idakwiye kubaranga ndetse yabageza kure.
Abagawe bavuze ko bicuza ndetse batewe ikimwaro n’imyitwarire mibi yagaragaye kuri bamwe muri bo, ari na ho bahereye basaba imbabazi ubuyobozi by’umwihariko Perezida wa Repubulika.
Min. Dr. Vincent Biruta yabwiye aba baturage ko impinduka mu myitwarire n’imyifatire ari byo bizatuma ugutakamba kwabo kumvikana kugahabwa agaciro.
Abaturage basabye guhabwa isoko ryiza ryujuje ibisabwa, kuko irisanzwe ryitwaga “Mpuzamahanga” ryagurishirizwagamo magendu ryafunzwe.
Amafoto