Abafana ba Liverpool mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Bisesero, bagabira abarokotse batishoboye

Itsinda ry’abafana b’Ikipe ya Liverpool mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bisesero mu Karere ka Karongi, bagabira abayirokotse batishoboye Inka 6 mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka nyuma yo kurokoka. Ibi bikorwa byombi byakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi [5] 2025.

Iki gikorwa cyari gikozwe ku nshuro ya 10, kitabiwe n’abafana barenga 200 bari hagarariye abandi bakabakaba 2000 bagize iri tsinda.

Bahagarutse i Kigali mu masaha ya saa 07:30, berekeza kuri uru Rwibutso rwamaze gushyirwa mu Murage w’Isi wa UNESCO.

Mbere yo kugera ku Rwibutso, bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, nyuma bakomereza mu Misozi ya Bisesero aho uru Rwibutso rwubatse.

Nyuma yo kugera ku Rwibutso, bakiriwe n’Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu [MINUBUMWE], Musinguzi Emmy, abasobanurira amateka y’uru Rwibutso n’impamvu rwubatswe aka mu Bisesero.

Byakurikiwe n’igikorwa cyo kurusura no gusobanurirwa ukurwanaho rwaranze Abanya-Bisesero mu gihe cy’Amezi arenga abiri, bakaza kugamburuzwa n’uko bahururijwe ngo bicwe n’abavuye imihanda yose.

Ibi bikorwa byo kwirwanaho, byayoborwaga na Birara Aminadabu n’umuhungu we Nzigira, Abanya-Bisesero bafata nk’Intwali zabafashije guhangana n’Ibitero by’abicanyi. 

Gusura Urwibutso byasojwe n’igikorwa cyo kunamira no gushyira Indabo ku Mva ziruhukiyemo Inzirakarenga abarenga Ibihumbi 60 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa uko Imana yabaremye.

Akomoza kuri ibi bikorwa byombi, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yashimangiye ko ari iby’ubutwali cyane muri ibi bihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati:“Turabashimira ko mwaje kudufata mu Mugongo muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abanya-Bisesero by’umwihariko, bishimiye kubana namwe”.

Yakomeje agira ati:“Kubona abafana bakora igikorwa nk’iki, n’ibyerekana ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko meza, azira amacakubiri n’ingengabitekerezo nk’iyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ntwali Stanislas, umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero batishoboye wabagiwe Inka, yashimiye abafana ba Liverpool bongeye gutuma acana Igicaniro ndetse yizeza ko igiye kumuhindurira ubuzima.

Yagize ati:“Nishimiye iyi Nka nagabiwe n’abafana b’Ikipe ya Liverpool. Kandi ndabizeza ko nzabitura, nkagabira bagenzi banjye. Kera twari dufite Inka, ariko Ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside butwicira abacu ndetse nazo barazinyaga”. 

Yunzemo ati:“Binyuze mu buyobozi bwiza dufite kuri ubu bwatumye Abanyarwanda bongera kubana mu mahoro, turishimira ko bukora ibikorwa byiza, ari nabyo byatumye muza kutugabira. Iyi Nka izamfasha kunywa amata, mbone ifumbire ndetse nayifashishe nikenura, cyane ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yansize iheruheru”.

Bamwe mu bafana b’Ikipe ya Liverpool birabiriye iki gikorwa, bavuga ko ari ingenzi kandi buri wese akwiriye kukitabira.

Musabyimana Gilbert wanarokokeye aha mu Bisesero, yagize ati:“Hari hashize Imyaka 12 ntagera aha mu Bisesero, cyane ko iyo nahazaga nongerega gusubira mu bihe twanyuzemo. Ariko hamwe n’abafana b’Ikipe ya Liverpool, ndabashimira ko bongeye kunyubaka nkahagaruka. Kuri ubu, ndashimira ibi bikorwa by’indashikirwa na Leta y’ubumwe ikomeza kubidushyigikiramo”.

Muntangana Alexis, yagize ati:“Dufite inshingano yo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside guhera ku muto kugeza ku mukuru. Bamwe muri twe bazi aya mateka, abandi baracyari bato. Bityo tugomba gushyira hamwe, tugaharanira ko bitazongera ukundi”.

Umuyobozi w’abafana ba Liverpool mu Rwanda, muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, Africa Innocent yagize ati:“Iki gikorwa gitegurwa buri Mwaka n’abafana ba Liverpool mu Rwanda, kigakorwa mu gihe cy’Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kiba kigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tukanagabira abo yasize iheruheru. Twifuza ko Abagabiwe bafata neza Inka twabagabiye ndetse nabo bakazitura bagenzi babo, kugira ngo ibi bikorwa dukora, ntibizibagirane mu gihe kiri imbere”.

“Mu rwego rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, twe nk’abasiporotifu, dufite inshingano yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera, haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi”.

Bwana Innocent Africa, yasoje avuga ko ibikorwa bitarangiriye aha, ahubwo binyuze muri iri tsinda, bazanagira uruhare mu kwishyurira amafaranga y’Ishuri, bamwe mu bana bo mu miryango itishoboye y’aha mu Bisesero.

Uretse aha i Karongi, ibikorwa byo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gusura Urwibutso, bimaze gukorerwa mu Turere twa; Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Huye, Kicukiro, Rulindo, Karongi, Gakenke na Nyamagabe.

Amafoto

May be an image of 8 people
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yifatanyije n’abafana ba Liverpool mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

May be an image of 4 people

May be an image of 3 people and text
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi, SP Augustin Mbonyemugenzi, yifatanyije n’abafana ba Liverpool muri iki gikorwa

 

May be an image of 7 people

May be an image of 6 people and text that says "ノ tandard arhem andard ard ed う standan charte"
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yavuze ko abarokokeye mu Bisesero ari ikimenyetso kigaragaza ko gushyirahamwe biganisha ku butwali

 

May be an image of 7 people and text that says "standare standard chartere standar stan dar har te"
Ubuyobozi bw’Abafana ba Liverpool mu Rwanda buyobowe na Innocent Africa (hagati), bwunamiye abarenga Ibihumbi 60 bashyinguye muri uru Rwibutso

 

May be an image of 4 people

May be an image of 5 people, grass and text

May be an image of 5 people, grass and text
Ntwali Stanislas, ubanza i buryo, yavuze ko yishimiye kongera gucana Igicaniro, nyuma yo kunyagwa n’ababishe aha mu Bisesero

 

May be an image of one or more people and crowd
Abafana barenga 200 bahagarariye abandi, nibo bitabiriye iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *