Miliyari 4 Frw zigiye guhabwa Abanyamigabane ba BPR

Abafite Imigabane muri Banki y’u Rwanda y’Abataurage [BPR], bagiye guhabwa inyungu zibarirwa muri Miliyari enye z’Amafaranga y’u Rwanda. Izi Miliyari 4, zizagabanywa abanyamigabane, zingana na 13,7% by’inyungu rusange.

Aya mafaranga agiye guhabwa abakiriya ba BPR Bank Rwanda Plc, ni kimwe mu gice cy’inyungu yabonetse mu mwaka ushize [2024]. Muri uyu mwaka, yabaruye inyungu ibarirwa muri Miliyari hafi 29 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iyi nyungu izaba yatanzwe bitarenze tariki ya 15 Nyakanga [7] 2025, mu gihe buri mugabane uzajya utanga inyungu y’Amafaranga 50 Frw.

Icyemezo cyo kubagabanya iyi nyungu, cyafatiwe mu nteko rusange yateranye tariki ya 10 Gicurasi [5] 2025.

Mu myaka 50 irenga imaze ishinzwe, BPR Bank Rwanda Plc yatangiye ikora nka Koperative y’ubwizigame mu myaka y’i 1970.

Icyo gihe, yari ishingiye ku mahame yo gufasha abaturage kubona serivisi z’imari hafi yabo. Yagiye ikura, kugeza ibaye Banki ikomeye. Ibi bikaba byarayigejeje ku rwego rwo kwinjizwa mu isoko rusange ry’imari.

Guhindura izina ikitwa BPR Bank Rwanda Plc, ibikesha urwunguko rw’iterambere rishingiye ku guhuza ibikorwa bya BPR na KCB Rwanda Ltd.

Kugeza ubu, BPR igaragaza ko ifite abanyamigabane barenga ibihumbi 576 ariko abamaze kongera kwiyandikisha no kwemezwa mu buryo bwa kinyamwuga bagera ku 238,000, ni ukuvuga 41.5%.

George Rubagumya, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yibukije ko n’abasigaye b’abanyamigabane bavuye mu Isi, bashobora kwitwazwa n’abazungura babo kugira ngo badatakaza uburenganzira ku migabane yabo.

Munyazikwiye, Perezida w’abanyamigabane b’Abanyarwanda yashimye ubuyobozi bwa BPR avuga ko “gusa n’amakuru arambuye ku migabane ndetse no kubona inyungu ishyirwa mu mifuka y’abaturage bigaragaza impinduka nziza zatewe n’imiyoborere myiza.”

Nyiringango Pascal umwe mu banyamigabane, yatanze urugero rw’uko hari abashoye amafaranga make nk’15,000 Frw ndetse n’abashoye menshi kugera kuri miliyoni 10 Frw bose bafite amahirwe yo kwakira igice cya miliyari 4 Frw bagiye kugabana.

Amafoto

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *