Rwanda: Itorero ‘Grace Room’ rya Pasiteri Julienne ryafunzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere [RGB], cyatangaje ko cyafunze Itorero Grace Room, ryari rizwi nk’irya Pasiteri Julienne K. Kabanda.

Icyemezo cyo kurifunga, cyanyujijwe mu itangazo ryashyizwe kuri Konti y’Urubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, ya RGB.

Iri tangazo rivuga ko imvano yo gufunga iri Torero, yatewe n’uko ritarubahirije ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda.

Iri Torero ryashinzwe mu Mwaka 2018, ryagiye rikura uko bwije n’uko bucyeye, kugeza ryigaruriye imitima y’abatari bacye mu bafite imyerere ishingiye kuri Kirisito.

Itorero Grace Room ryafatwaga nka Minisiteri, rikaba ryari rihuriwemo n’indi miryango ifite intego zisa bihuje. Ryakoraga ibikorwa bitandukanye by’ubutabazi no kwigisha rubanda.

RGB yavuze ko iri Torero ryagiye rikora ibikorwa mu bihe bitandukanye, binyuranyije n’ibyo yari yarashyize mu nyandiko isaba gukorera mu Rwanda.

Ishingiye kuri ibi, RGB yavuze ko binyuranyije n’amategeko shingiro yayo n’intego nyamukuru ryemerewe, igihe ryandikwaga nk’umuryango wemewe n’amategeko.

RGB yaboneyeho kwibutsa imiryango yose ishingiye ku myemerere, ko igomba kubahiriza inshingano zayo nk’uko zigaragara mu mategeko igenderaho.

Yaboneyeho kandi kwibutsa indi miryango, kwirinda gukora ibikorwa bitandukanye n’ibyo yasabiwe uburenganzira.

Yavuze ko gukora ibinyuranyije nabyo, bishobora kuyiviramo gufatirwa ibihano birimo no kwamburwa icyangombwa cy’ubuzimagatozi, nk’uko byagendekeye Grace Room.

RGB yasobanuye ko igiye gukomeza ibikorwa byo kugenzura n’indi miryango ishingiye ku myemerere mu rwego rwo guteza imbere Umuco wo kubazwa inshingano no kubahiriza amategeko.

RGB yasoje isaba imiryango yose gufata icyemezo cy’ubuzimagatozi nk’inshingano ifite agaciro, ndetse igakora ibikorwa bihuye n’intego yagaragaje mu gihe cy’iyandikwa, kugira ngo irusheho gukorera mu mucyo no mu bwisanzure bwubahiriza amategeko.

Ibaruwa RGB yandikiye Itorero Grace Room, yagiye hanze kuri uyu wa 10 Gicurasi [5] 2025
Mu Kwezi gushize, Pasiteri Kabanda yakoresheje Igiterane cyabereye muri BK Arena, kitabirwa n’ibihumbi by’abayoboke.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *