Kiliziya Gatolika igiye kuyoborwa na Papa wa mbere uvuka muri USA

Robert Francis Prevost uvuka kuri Se w’Umufaransa na Nyina w’Umutaliyani, yabaye Umunyamerika wa mbere utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Nyuma yo guhundagazwaho amajwi n’Inteko itora y’Abakaridinali 133 kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Gicurasi [5], Prevost yafashe izina rya Léon wa XIV nk’izina rya Gishumba.

Léon wa XIV, yabaye Papa wa 267, asimbuye Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata [4] 2025 azize uguhagarara k’Umutima.

  • Papa Léon wa XIV ni muntu ki?

Robert Francis Prevost yavukiye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 14 Nzeri 1955.

Mu Mwaka w’i 1977, yinjiye mu Muryango wa Mutagatifu Augustin, mu Mwaka 1981 arahirira kuwubamo burundu. Nyuma y’Umwaka umwe gusa, yahise ahabwa Isakaramentu ry’Ubuseseridoti.

Amaze guhabwa ri Sakaramentu, yagiye i Roma kwiga ibijyanye n’Amategeko ya Kiliziya [Droit Canonique], ahakura Impamyabumenyi y’ikirenga mu 1987.

Guhera mu 1885, Robert Francis Prevost yagiye gukomereza Umuhamagaro mu gihugu cya Peru, akora ubu butumwa mu gihe cy’Imyaka 10.

Aha muri Peru, yaje kuhakura Ubwenegihugu mu 2015, nyuma yo kugirwa Musenyeri wa Chiclayo muri uwo Mwaka.

Muri uyu Mwaka w’i 2015, nibwo yatangiye kuzamuka byihuse mu buyobozi bwa Kiliziya ku Isi.

Mu 2023, Papa Francis yamugize umuyobozi ushinzwe Abepiskopi  i Vatican, umwanya ufatwa nk’ukomeye mu miyoborere ya Kiliziya Gatolika. Muri uwo mwaka kandi, nibwo yahise agirwa Umukardinali.

Mu ntangiriro za 2025, yagizwe Cardinal-Évêque wa Albano, umwe mu myanya y’icyubahiro i Vatikani.

  • Amatora yagejeje Prevost ku Ntebe isumba izindi muri Kiliziya Gatolika

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, tariki ya 07-08 Gicurasi [5] 2025, Conclave igizwe n’Abakardinali 133 yateraniye muri Chapelle ya Sistine, igamije gutora Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.

Tariki ya 07 Gicurasi [5] 2025 ntabwo byakunze ko harara hamenyekanye Papa mushya.

Kuri uyu wa 08 Gicurasi [5] 2025, nibwo hatangajwe ko Robert Francis Prevost yatowe nka Papa mushya. Itorwa rye, ryafashwe nk’iryihuse, kuko hari imyaka amatora yamaze iminsi.

Ubumenyi mpuzamahanga, uburambe mu butumwa bwa Gishumba n’uruhare yagize mu buyobozi bwa Vatican, byagize uruhare mu ku mutora nk’umusimbura wa Papa Francis, wamenyekanye mu bikorwa bigamije impinduka.

Guhitamo izina Léon wa XIV, byagaragaje icyifuzo cyo gukomeza umurage w’impinduka no gusubiza agaciro ibikorwa bya Papa Léon wa XIII wibukirwa ku rugamba rwe ku burenganzira bw’umukozi n’imibereho myiza y’abantu bakennye.

  • Byagenze bite uyu munsi

Nyuma y’itora, Umwotsi w’Umweru wagaragaye hejuru ya Chapelle ya Sistine, Abakristu Gatolika ku Isi basaga Miliyari na Miliyoni 400 by’umwihariko abari bateraniye ku Rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, batangira kwishimira ko Papa mushya abonetse.

Cardinal mukuru i Vatican, yasohotse mbere mu Idirishya rya Bazilika agira ati:“Habemus Papam” bisobanuye “Dufite Papa!”

Abari bateraniye ku Mbuga ya Mutagatifu Petero no hirya no hino ku Isi, bishimira kubona Papa mushya.

Nyuma yaho, Papa Léon wa XIV yagaragaye bwa mbere ku Ibaraza yambaye imyambaro y’Ibishura by’Umweru n’Umutuku, nk’ikimenyetso.

Kuva ubwo, yahise atandukana n’izina rya Robert Francis Prevost yari amaranye imyaka 69, yinjira mu mateka nk’Umunyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika, afata izina Papa Léon wa XIV.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *