Dr. Chungwon Choue uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Taekwondo ku Isi, yasoje uruzinduko rw’Iminsi itatu yagiriraga i Kigali.
Ubwo yasozaga uru ruzinduko kuri uyu wa 07 Gicurasi [5] 2025, yijeje u Rwanda ko ruramutse rwujuje ibisabwa, ruri mu bihugu bifite amahirwe yo kuzakira Shampiyona y’Isi ya Taekwondo mu Myaka ibiri iri imbere.
Mu kiganiro n’Itanganzamakuru mbere yo gusibura muri Koreya, Dr. Chungwon Choue yagize ati:“Iminsi itatu i Kigali yambanye micye kurusha uko nabitekerezaga, cyane ko uru ruzinduko rwari rwo rwa mbere ngiriye mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba muri rusange”.
Yakomeje agira ati:“Imwe mu ntego nyamukuru yari yanze, n’ugusura Inkambi y’Impunzi ya Mahama, no kureba uburyo Impunzi ziyibarizwamo zigishwa Umukino wa Taekwondo. Nanyuzwe n’uburyo bafata ibyo bigishijwe, kandi hari ikizere ko bazavamo abakinnyi bakomeye”.
Dr. Chungwon Choue yasuye iyi Nkambi kandi mu mujyo w’Umuryango mpuzamahanga yashinze witwa THF [Taekwondo Humanitarian Foundation], uyu ukaba ugamije gufasha abantu babaye by’umwihariko binyuze mu mukino wa Taekwondo.
Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru, yakomeje agira ati:“Nanyuzwe n’ibiganiro nagiranye na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda [Minisports] ku hahaza h’uyu mukino. Bambwiye ko ari umukino bafitemo ikizere, ibi byaranshimishije”.
Yunzemo ati:“Taekwondo n’umwe mu mikino nyambere ikinwa mu mikino Olempike, bityo kuwushyiramo imbaraga nta kabuza ko Imidali yaboneka. N’ubwo bimeze bitya ariko, uyu mukino uracyafite inzitizi zikoma imbere itarambere ryawo cyane mu bihugu byo muri Afurika. Gusa, n’ubwo bimeze bitya, twishimira ko Ibihugu biyikina, byitwara neza ndetse bikanegukana Imidali. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose dushyigikire iterambere ryayo”.
Akomoza ku mahirwe u Rwanda rufite yo kuzakira Imikino ya Shampiyona y’Isi ya Taekwondo iteganyijwe mu 2027, Dr. Chungwon Choue yagize ati:“Gusaba kwakira iyi mikino byaratangiye. U Rwanda narwo amarembo arakingiye, twiteguye kwakira ubusabe bwarwo. Ibiganiro byampuje na Minisiteri ya Siporo n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, byanyeretse ko ubushake buhari. Ibihugu byinshi biba byifuza kwakira iyi mikino, cyane ko iba iri ku rwego rw’Isi. Ntabwo navuga ko amarembo ari nyuramo wigendere ku bijyanye no kuba u Rwanda rwahita rwemererwa kwakira iyi mikino, ariko kandi ntabwo navuga ko rudafite amahirwe”.
“Mu Cyumweru gitaha, muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu hazabera imikino y’Isi ya Taekwondo mu bakiri bato. Ibihugu byifuza kuzakira imikino y’abakuru mu 2027 bikinguriwe amarembo kuza kwiga uko iyi mikino itegurwa”.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, Mbonigaba Boniface, yatangaje ko yanyuzwe no kuba bakiriye Chungwon Choue.
Ati:“Nk’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda, twesheje umuhigo. N’Ibihugu bicye bigira amahirwe yo kwakira umuyobozi nk’uyu. Kumwakira bigiye kudukingurira amarembo, ku buryo umukino wacu igiye kurushaho kwaguka no kumenyakana. Bitwereka kandi ko uyu mukino hari intambwe umaze kugeraho, ariko kandi n’umukoro kuri twe wo gukomeza kuwuteza imbere”.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, yasezeranyije ko vuba bidatinze azoherereze abakinnyi ba Taekwondo mu Nkambi ya Mahama ibikoresho bigenzweho by’uyu mukino, Birimo Imyambaro ijyanye n’igihe, Ikibuga cyo gukiniraho, Ibikoresho by’Ikoranabuhanga bikoreshwa muri n’abakina Taekwondo hifashishijwe Ikoranabuhanga n’ibindi..
Yavuze kandi ko bamwe mu Banyeshuri bakina umukino wa Taekwondo mu Nkambi ya Mahamba bazaba bhaize abandi, azagira uruhare mu kubategurira kuzitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko iteganyijwe kuzabera i Dakar muri Senegal mu Mwaka utaha w’i 2026.
Ndetse no gutegura abakinnyi bakuru bazitabira Imikino Olempike izabera i Los Angles muri USA mu Mwaka w’i 2028.
Kuri izi ngingo zombi, hazategurwa abakina Taekwondo isanzwe ndetse n’iy’abantu bafite Ubumuga [Para Taekwondo].
Yasezeranyije Abakinnyi [Impunzi] ba Taekwondo bo mu Nkambi ya Mahama ko buri Mwaka hazajya hategurwa imikino igenewe Impunzi ziri mu Nkambi zitandukanye mu Rwanda, iyi ikazajya iterwa inkunga na THF [Taekwondo Humanitarian Foundation]
Mu Mwaka utaha kandi, Iserukiramuco rya HF [Taekwondo Humanitarian Foundation], rizabera i Mahama nk’uko yasize abibasezeranyije, mu gihe iry’uyu Mwaka ryabereye Amman mu gihugu cya Yorudaniya [Jordan].
Dr. Chungwon Choue yasoje ashimira uburyo yakiriwe mu Rwanda, kandi avuga ko azahagaruka mu minsi iri imbere.
Amafoto
