Perezida Kagame yari mu bafana 48,583 bitabiriye umukino PSG yatsinzemo Arsenal

Ikipe ya Paris Saint Germain yaraye yongeye gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri.

Uyu mukino wakiniwe kuri  Parc des Princes, wari uwo kwishyura wa ½, iyi kipe yo ku murwa mukuru w’Ubufaransa yari yakiriyemo Arsenal.

Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi, wari watandukanyijwe n’igitego cyo ku munota wa kane cyatsinzwe na Ousmane Dembélé.

Uwo kuri uyu mugoroba, witabiriye n’abafana 48,583. Bivuze ko Sitade yari yuzuye no hejuru. Muri aba bakurikiye uyu mukino, barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

Warangiye Paris Saint Germain iwutsinze ku ntsinzi y’ibitego 2-1. Ibitego bya PSG byatsinzwe na Fabian Ruiz ku munota wa 27 na Achraf Hakimi ku wa 72.

Igitego rukumbi cya Arsenal, cyatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa 76, bityo PSG ikatisha itike yo kuzaba iri i Munchen ku mukino wa nyuma, ku ntsinzi y’igiteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Tariki ya 31 Gicurasi [5] 2025, PSG izahura na Inter Milan yahageze ikuyemo FC Barcelona ku ntsinzi y’ibitego 7-6 mu mikino yombi.

Mbere yo kwitabira uyu mukino, Perezida Kagame yari mu Bufaransa kuri uyu wa mbere, mu ruzinduko rw’akazi.

Muri uru ruzinduko, yakiriwe na Mugenzi we, Emmanuel Macron, mu Biro bya Perezida w’Ubufaransa, Champs-Élysées.

Ukugaragara muri uyu mukino kwa Perezida Kagame ntabwo ari ibintu byatunguranye, cyane ko ari Umufana w’Imena wa Arsenal, udasiba kubigaragaza mu bihe bitandukanye.

Uretse ibi kandi, aya makipe yombi [PSG na Arsenal], afitanye imikoranire n’Igihugu cy’u Rwanda, binyuze muri RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu bandi barebye uyu mukino, barimo Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo, kuri ubu uyoboye Umuryango w’Ibihugu byakoronijwe n’Ubufaransa ndetse n’ibikoresha Igifaransa, uzwi nka Francophonie.

PSG yaherukaga ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino w’i 2019-20, icyo gihe yatsinzwe na FC Bayern Munchen igitego 1 cyatsinzwe na Kingsley Junior Coman.

Mu gihe PSG yishimira gusubira kuri Finale, Arsenal yo agahinda ni kose, kuko yari itegereje kongera gukora amateka yakoze mu 2006, ubwo yatsindirwaga mu Bufaransa na FC Barcelona, ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *