Nyuma y’Umwaka n’Amezi hafi Atanu bayoborwa n’Ubuyobozi bw’Agateganyo, Abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda bagiye gutora Komite Nyobozi nshya.
Gutora iyi Komite, biteganyijwe mu Nteko rusange idasanzwe, izabahuriza mu Cyumba cy’Imana cya Lemigo Hotel kuri uyu wa 10 Gicurasi [5] 2025.
Komite icyuye igihe, yari iyobowe Umulinga Alice, wagiyeho asimbuye Uwayo Theogene weguye ku mpamvu zavuzwe ko ar’iz’uburwayi.
Umuyobozi mushya uzahundagazwaho amajwi, azayobora Komite Olempike y’u Rwanda kugeza mu 2028, nk’uko amategeko ya Komite mpuzamahanga Olempike [IOC] abiteganya.
Itariki y’amatora, yemerejwe mu nteko rusange ngaruka mwaka iheruka, yateranye tariki ya 30 Werurwe [3] 2025.
Komite nyobozi nshya, iba ifite inshingano z’umwihariko zo gufasha mu gitegura abakinnyi bazitera Imikino Olempike iba igiye gukurikiraho.
Bivuze ko niba Imikino Olempike iheruka yarabereye i Paris, Abazatorwa bazagira uruhare mu gutegura abazitabira izabera i Los Angles muri USA mu 2028.
Imyanya izatorerwa, irimo uw’umuyobozi [Perezida] wa Komite Olempike y’u Rwanda, iya ba Visi Perezida babiri, Komite, Umunyamabanga, Umubitsi, Komite nkemurampaka, Abajyanama n’Abagenzuzi.
Abakandida ku myanya itandukanye bagizwe na:
- Perezida: Umulinga Alice
Uyu Mutegarugoli wamamaye mu gukina Umukino w’Intoki wa Volleyball ubwo yakinaga mu Ikipe ya Colombes VC na RRA VC, yiyamamaje ku mwanya wa Perezida.
Kuri uyu mwanya, niwe mukandida rukumbi. Yari asanzwe ari umuyobozi w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda.
Hagati y’Umwaka w’i 2021-22, yabaye Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda.
Mu minsi ishize, Umulinga yatorewe kuba Visi Perezida wa Komite Olempike muri Afurika yo mu bihugu bigize Akarere ka Gatanu [ANOCA Zone V].
- Visi Perezida wa mbere: Gakwaya Christian
Gakwaya yari asanzwe ari Umubitsi wa Komite Olempike y’u Rwanda muri Komite icyuye igihe.
Uyu Mugabo uvuka mu Muryango w’abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku Modoka, kuri ubu n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku Modoka mu Rwanda [RAC].
- Visi Perezida wa kabiri: Umutoni Salama
Umutoni azwi cyane nk’Umukinnyi w’Umukino w’Intoki wa Basketball. Yari asanzwe ari Visi Perezida wa kabiri wa Komite icyuye igihe.
- Umunyamabanga: Kajangwe Joseph
Uyu mugabo ugaragara nk’utuje ku maso, yari asanzwe kuri uyu mwanya mu myaka ine ishize.
Mbere yo kujya muri Komite Olempike y’u Rwanda, yabaye mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA], muri komisiyo y’ubujurire.
Muri siporo y’u Rwanda, yakiniye Ikipe ya Rwanda FC, gusa kuri ubu iyi kipe ntabwo ikibaho.
- Umubitsi: Ganza Kevin
THEUPDATE nta makuru menshi yamumenyeho, gusa bivugwa ko ari Umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Badminton mu Rwanda.
Nk’umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, aramutse atowe azaba awusimbuyeho Gakwaya Christian.
Muri komite nyobozi icyuye igihe, utagarutse ni Rugabira Girimbabazi Pamela wari uyirimo nk’Ukandida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, ariko kuri ubu akaba atakiri muri izi nshingano.
Uretse Komite nyobozi, indi myanya izatorerwa igizwe na:
- Abajyanama: Butoyi Jean na Ruyonza Arlette
Butoyi Jean: Butoyi n’Umunyamakuru w’igihe kirekire muri Siporo y’u Rwanda, kuri ubu akaba ayoboye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda. By’umwihariko, yari asanzwe kuri uyu mwanya yongeye kwiyamamarizaho.
Ruyonza Arlette: Ruyonza asanzwe ari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda [Ferwacy].
Abakandida ku mwanya wa Komite ngenzuzi:
- Mbaraga Alexis [Asanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda]
- Dusingizimana Thierry [Yatanzweho umukandida n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda]
- Bugingo Elvis [Asanzwe ari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda]
Abakandida ku mwanya wa Komite nkemurampaka:
- Rwabuhihi Innocent [Asanzwe ari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda]
- Kagarama Clementine [N’umunyamuryango n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda]
- Nkurunziza Jean Pierre [N’umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Skating mu Rwanda]
Komite nshya izatorwa, izaba yitezweho gufasha Amashyirahamwe ya Siporo mu Rwanda gutegura abakinnyi bazitabira imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Senegal mu 2026, Imikino ya Commonwealth ihuza Ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza n’ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza izabera i Glasgow muri Ecose mu 2026, Imikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Los Angles muri USA mu 2028, Imikino ya Basketball Africa League yo mu cyerekezo kiswe Nile izabera mu Rwanda guhera tariki ya 17-25 Gicurasi [5] 2025 ndetse na Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare izakinirwa mu Rwanda mu Kwezi kwa Nzeri [9] 2025.
Amafoto












