Ibikorwaremezo: Imirimo yo kubaka Icyambu cya Rusizi igeze kuri 85%

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy yasabye abikorera mu Ntara y’i Burengerazuba kwitegura kubyaza umusaruro icyambu cya Rusizi kigeze ku gipimo cya 85% cyubakwa, kuko kizazamura ubuhahirane n’ubucuruzi burimo n’ubwambukiranya imipaka.

Icyambu kirimo kubakwa ahitwa mu Budike ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, cyasuwe na Minisitiri, Dr Jimmy Gasore, serivisi z’ingenzi kizatanga zirimo iz’imisoro, ububiko bw’ibicuruzwa, kwakira no guhagurukiraho ubwato butwaye abagenzi n’ibicuruzwa. 

Minisitiri Gasore ashimangira ko kuba icyambu cya Rubavu nacyo cyamaze kuzura, iyi nayo ni indi nyungu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo kandi yanasuye inyubako yo ku mupaka wa Rusizi ya 2 izatangirwamo serivisi z’umupaka zizaba zihuriweho n’u Rwanda ndetse na Kongo bihana imbibe.

Iyi nyubako nayo igeze ahashimishije kandi yitezweho kunoza serivisi.

Yavuze ko iki cyambu kizagirira akamaro igihugu muri rusange binyuze mu kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu, asaba abikorera kukibyaza umusaruro.

Biteganijwe ko icyiciro cya mbere cy’imirimo icyo kubaka icyambu cya Rusizi izarangira mu mpera z’uyu mwaka, kigatangira gutanga serivisi mu kwezi kwa Mbere kwa 2026. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *