Omborenga yasabye Rayon Sports gusesa amasezerano

Omborenga Fitina yasabye Ikipe ya Rayon Sports gutandukana nayo, nyuma y’uko ayishinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yanditse iyi baruwa mu gihe iyi kipe yitegura gukina umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, izacakiranamo na Rutsiro FC.

Ibaruwa isaba gusesa aya masezerano, yashyizwe hanze mu Gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi [5] 2025.

Muri iyi baruwa, hagaragaramo ko impamvu nyirizina ishingiye ku kuba atarahawe amafaranga yasigaye ku yo yaguzwe ndetse n’amafaranga y’Imishahara y’Amezi abiri.

Ombolenga yinjiye muri Rayon Sports mu Mpeshyi y’Umwaka ushize, ubwo yari amaze gutandukana na APR FC.

N’umwe mu bakinnyi basize baguzwe na Uwayezu Jean Fidel, mbere yo kwegura ku buyobozi bw’iyi kipe bivugwa ko ikunzwe na benshi imbere mu gihugu.

THEUPDATE yabonye amakuru yo uyu myugariro yaguzwe Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda. Muri izi Muliyoni 30, yahawemo 28, Rayon Sports imusigaramo Miliyoni 2.

Impande zombi zari zumvikanye ko aya yasigaye, yari kuyahabwa bitarenze Ukwezi kwa Mutarama [1] y’uyu Mwaka.

Umushahara w’uyu mukinnyi bivugwa ko ari 1,300,000 buri Kwezi. Bivuze ko niba atarahembwa Amezi 2, Rayon Sports imufitiye Miliyoni 2 n’Ibihumbi 600 b’Amafaranga y’u Rwanda y’ibirarane itaramuhemba.

Gusaba gutandukana na Rayon Sports kwa Omborenga, bije byiyongera ku ihagarikwa ry’Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, uzwi nka Robertinho, wahagaritswe mu minsi ishize, ku mpamvu zavuzwe ko ari iz’umusaruro nkene.

Nyuma yo guhagarikwa, Robertinho yasabye umushara we n’itike y’Indege imusubiza muri Brazil, gusa ntarabihabwa.

Abakinnyi bakinnyi barimo; Bugingo Hakim na Nsabimana Aimable nabo biravugwa ko batarahabwa amafaranga bemerewe basinya, ndetse n’abandi baberewemo umwenda w’amezi abiri.

Izi nkuru zurucantege k’ubakunzi b’iyi kipe, ziri kwisukiranya mu gihe bari guhatanira Igikombe cya shampiyona baheruka mu mwaka w’imikino wa 2018-19 birimbanyije.

Ubuyobozi burangajwe imbere na Thaddée Twagirayezu na Paul Muvunyi, bumaze igihe bizeza abakunzi b’iyi kipe ko gahunda bafite ari ugutwara shampiyona uko byajyenda kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *