U Rwanda na DR – Congo byohereje i Washington ‘Umushinga w’amasezerano y’Amahoro’

Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida wa Trump mu bijyanye n’ubufatanye n’Afurika, yavuze ko u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byohereje i Washington D.C umushinga w’amasezerano y’amahoro.

Bwana Boulos yavuze ko ibi bihugu byombi byayohereye taliki 05 Gicurasi [5] 2025.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi Gicurasi [5] 2025 azasiga amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaze gutungana.

Kohereza uyu mushinga w’amasezerano y’amahoro i Washington, byakozwe mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cyafashwe taliki ya 25 Mata [4] 2025, ubwo hasinywaga amasezerano agena amahame aganisha Akarere k’Ibiyaga bigari ku mahoro arambye.

Aya masezerano yasinywe ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio.

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Ikinyamakuru cy’Abafaransa France 24 ko, umushinga w’amasezerano y’amahoro watanzwe n’Ibihugu byombi uzaganirwaho n’impuguke, nyuma Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bakazahurira i Washington D.C kugira ngo bayanoze bwa nyuma.

Yagize ati:“Buri ruhande rwasabwe gutanga umusanzu ku mushinga w’amasezerano, uzaganirwaho n’impuguke. Mu cyumweru cya gatatu cy’Ukwezi kwa Gicurasi [5] 2025, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi bazongera bahurire i Washington kugira ngo bayanoze, azasinyirwe muri White House mu kwezi gutaha kwa Kamena [6] 2025.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangarije kandi iki Kinyamakuru ko uruhare rw’aya masezerano rurimo ibijyanye no gukemura ikibazo cy’Umutwe wa FDLR umaze igihe kirekire ugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yasoje avuga ko Ibihugu bitandukanye byagiye bigira uruhare mu guhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bizatumirwa i Washington D.C mu gihe cy’isinywa ry’aya masezerano.

Amafoto

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe

 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump

 

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *