Bwishyura: Urugomo rushingiye ku bucukuzi butemewe bw’Amabuye y’Agaciro rwahitanye babiri

Ntivuguruzwa Christine na Nsekanabo Michel, Umukecuru n’Umusaza bo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba bw’u Rwanda, bavuye mu mwuka w’abazima bivuye ku rugomo rushingiye ku bucukuzi butemewe bw’Amabuye y’Agaciro.

Uretse aba bapfuye, abandi bantu batatu batawe muri Yombi, aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura.

Uru rugomo rwateje izi Mpfu zombi n’ifungwa, rwabaye taliki ya 04 Gicurasi [5] 2025, mu Murenge wa Bwishyura, mu Kagali ka Kayenzi ho mu Mudugudu wa Nyabikenye.

Amakuru THEUPDATE ifite, avuga ko ibi byose byatangijwe na bamwe mu basore bakorera ubu bucukuzi butemewe mu Murenge wa Gitesi, bagiranye amakimbirane mu Kabari k’uwitwa Hakizimana Bonaventure.

Aya makimbirane yaviriyemo Nsekanabo Michel gutemwa ndetse akomereka bikabije. Ibikomere yatewe n’iri temwa, byaje kumuviramo urupfu.

Muri ako kaduruvayo, Ntivuguruzwa Christine bivugwa ko yari asanzwe arwaye Indwara y’Umuvuduko w’Amaraso yaguye igihumure nyuma yo kubona Umurambo wa Nsekanabo Michel.

Ubuyobozi bwahise bwihutira guhamagara Imbangukiragutabara, ihageze isanga yamaze gushiramo umwuka.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, SP Bonaventure Twizere, yavuze ko Polisi ifatanije n’izindi nzego z’Umutekano yahise itabara, ita muri yombi abantu batatu kugira ngo hakorwe iperereza.

Ati:‘‘Tuboneyeho kwibutsa abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu bugizi bwa nabi bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima bw’abantu”.

‘‘Turakangurira buri wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaha no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saïba, yavuze ko nyuma y’ibi byago, bahumurije abaturage,

Ati:‘‘Twasabye abaturage kugira umuco wo gutabarana, gutangira amakuru ku gihe, kwirinda guha umuntu wamaze gusinda inzoga no kwirinda ko abantu binjirana ibikoresho bikomeretsa mu kabari.

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kibuye mbere y’uko ishyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *