Perezida w’Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda na Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, bifatanyije n’abaturage bo mu Cyanika mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyakozwe muri uyu wa 3 Gicurasi 2025, cyabanjirijwe n’Umugoroba wo Kwibuka wakozwe ku wa 02 Gicurasi 2025.
Abitabiriye iki gikorwa, basabwe kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, no kurushaho gusigasira amahoro n’ubumwe ndetse no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Basabwe kandi kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda icyatuma buhungabana.
Mu ijambo rye, Dr. Bizimana yibukije abitabiriye iki gikorwa ko amateka mabi ya Jenoside yakozwe n’abiyitaga abanyapolitiki n’abihayimana bayitwikiriye, bashishikariza Abahutu kumva ko u Rwanda ari urwabo bonyine.
Yasabye abaturage kwirinda abashishikariza urwango n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abitwikira Imbuga Nkoranyambaga.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda, yavuze ko kwibuka ari ugusigasira agaciro k’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guha intego Umuryango Nyarwanda wo kurwanya Amacakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagaragaje ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahinyuje abashidikanyaga ku bushobozi bw’Abanyarwanda bwo kongera kuba umwe.
Iki gikorwa cyasojwe no kunamira no gushyingura mu cyubahiro Imibiri 53 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyi 53, harimo 51 iherutse kuboneka. Yiyongereye ku yisaga ibihumbi 40 iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.
Amafoto


