Vatican: Abakaridinali bongeye kuzindukira mu kwitoramo Papa mushya

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Gicurasi [5] 2025, abatuye Isi bahanze Amaso i Vatican ku kicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku Isi, ahari kubera amatora ya Papa mushya, ugomba gusimbura Francisco witabye Imana ku wa mbere wa Pasika.

Ejo hashize, Abakaridali 133 bagize inteko y’Itora, bahuriye mu Cyumba cya Sistine ngo bitoremo umusimbura wa Petero, ufatwa nk’Intuma Yezu Kirisitu yasize aragije Kiliziya Gatolika.

Nyuma y’uko ejo hazamutse Umwotsi w’Umukara nk’ikimenyetso cy’uko nta Papa mushya wabonetse, kuri uyu wa kane byanze bikunze byitezwe ko aza kuboneka.

Uyu munsi, harakorwa amatora mu byiciro bine, Mbere ya saa Sita harakorwa Amatora inshuro ebyiri, mu gihe ari nazo ziza gukorwa nyuma ya saa Sita.

Ntagihindutse, uyu Munsi, Abakirisitu Gatolika barenga Miliyari na Miliyoni 400 batuye Isi, baza kurara bamenye Papa mushya.

Gutora Papa mushya birimo kugorana, cyane ko hafi 1/2 cy’Abakaridinali bemerewe gutora, bashyizweho na Papa Francisco.

Bivuze  ko ari ubwa mbere bagiye gutora. Abemerewe gutora, n’abari munsi y’Imyaka 80.

Papa mushya, araba asimbuye Francisco wamaze Imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika, agatabaruka azize Uburwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *