Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yitabiriye Misa yo mu ruhame, nyuma yo kugarura agatege akirutse Indwara y’Umusonga w’Ibihaha.
Yaherukaga kugaragara mu ruhame tariki ya 23 Werurwe 2025, ubwo hasuhuzaga abari baje kumusanganira ku Bitaro bya Gemelli i Roma, aho yari yararwariye mu gihe cy’Ibyumweru 5.
Nyuma yo kuva mu Bitaro i Roma agasubira i Vatikani, hari hatangajwe ko agiye kumara Iminsi 60 atagaragara mu kazi ka Kiliziya, ahubwo azayikoresha aruhuka bihagije.
Bitandukanye n’ibyari byatangajwe, kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Mata 2025, Papa Francis yagaragaje ku Rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani, mu Misa yari yagenewe gusabira Abarwayi n’Abakozi bo mu Buvuzi.
Yatunguye Abakirisitu ubwo yagaragaraga asunikwa mu Igare ry’abafite Ubumuga, yerekeza imbere ya Aritari.
Papa yeretswe urugwiro n’Abakirisitu batamuherukaga, bamwakiriza Amashyi y’urufaya.
Yereka abari ku Rubuga rwa Mutagatifu Petero ko ari kwijajara, Papa yagize ati:“Nimugire Icyumweru cyiza,”
N’ubwo yari afite imbao mu gihe yatangaga Umugisha ku bari baje mu Misa, byagaragaraga ko itarakira neza.
Uku kugaragara mu ruhame nyuma yo kuva mu Bitaro, biragaragaza ko ubuzima bwe bukomeje kuzanzamuka
Amafoto