Ubukungu ni kimwe mu nkingi ya mwamba mu buzima bw’Ibihugu. Benshi babufata nk’urufatiro rw’ubuzima.
Igihugu gihaze nabi mu bukungu, abaturage bacyo barasuhuka ndetse byagera kure bakanigaragambiriza ubuyobozi bwabo.
Kuru ubu, Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika [USA], Donald Trump, yatangaje ko yafatiye ingamba zikarishye Ibihugu bishora ibintu mu gihugu cye.
Kimwe mu cyakozweho n’izi ngamba za Trump, n’Ubushimwa, bufatwa nk’Igihugu gihora kirya isataburenge na USA ku rutonde rw’Ibihugu bikize ku Isi.
Nyuma yo gushyiriraho Ubushinwa amahora ya 34% yinyongera, Ubushinwa bwa Xi Jinping nabwo bwanze guterera agati mu ryinyo, bumusubiriza mu ndumane.
Ibi byafashwe nko guhangana byeruye, ndetse bamwe bajya kure babyita Intambara y’Ubukungu hagati y’ibi bihugu by’Ibihangange ku Isi.
- Byifashe bite kuri ubu
Itegeko rizamura Imisoro, Perezida Trump yarisinye tariki ya 2 Mata 2025. Iri rigena imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri USA, iyo Trump yise ko igamije kuzahura Ubukungu bw’Igihugu cye.
Nyuma yo gusinya iri tegeko teka, byateje umwiryane mu bucuruzi mpuzamahanga, bidogera bigeze ku mahoro yashyiriweho Ubushinwa.
Minisiteri y’Imari y’Ubushinwa, yahise itangaza ko nayo izakora nk’ibyo Trump yakoze, bikazatangira gushyira mu bikorwa tariki ya 10 Mata 2025.
Yavuze ko ibicuruzwa byose biva muri USA bihinjira, bizajya nabyo bisora 34% nk’uko ibizava mu Bushinwa bijya muri USA bizaba bimeze.
Wang Wentao, Minisitiri w’Imari mu Bushinwa, yatangaje ko ibyo USA yakoze binyuranyije n’amategeko y’Ubucuruzi mpuzamahanga, bityo ko nta gihugu gikwiriye kurera amaboko.
Mu byafashwe nko kwihimura kuri Trump, Ubushinwa byatangaje urutonde rw’Ibigo 27 byo muri USA bitezewe gukorana nabyo, busaba abacuruzi bakorana nabyo kurya bari menge.
Ibi bigo byafashwe nk’aho bigira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bihungabanya umutekano n’ubukungu bw’Ubushinwa.
Izi ngamba zigaragaza icyuho gikomeye mu mubano w’ubucuruzi hagati ya Amerika n’Ubushinwa.
Muri uku kutumvikana, buri gihugu kiri gufata ingamba zigamije kurengera inyungu zacyo, ariko zishobora kwangiza ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ntambara y’ubukungu ishobora kugira ingaruka ziremereye bitari kuri USA n’Ubushinwa gusa, ahubwo no ku bindi bihugu byinshi byari bisanzwe byungukira mu bucuruzi bukorerwa hagati y’ibi bihangange.
Mu gihe iyi ntambara yakomeza, hari impungenge ko izateza ibibazo bikomeye mu bukungu bw’Isi cyane ku baturage bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.