Rwanda: Abana bafite ‘Autisme’ bagiye kubakirwa Ikigo kizabafasha muri buri Ntara

Minisiteri y’Uburezi yahumurije ababyeyi b’abana bafite ‘autisme’ ko iteganya gushyira muri buri ntara ikigo cy’icyitegererezo kizajya gifasha mu burezi bw’aba bana, bajyaga babura amashuri bigamo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Mata 2025, mu nama yo ku rwego rw’Igihugu yaganiriwemo ikibazo cy’abana b’abanyeshuri bafite ikibazo cya autisme.

Indwara ya Autisme ifata abana, ahanini igaragara iyo batangiye kugira amezi umunani.

Ufite ibimenyetso byayo cyangwa uyifite, agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo ndetse ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.

Imwe mu miryango y’abafite autisme ivuga ko hari ibyo bashobora kwikorera cyangwa gufasha abandi, ariko ngo kubigeraho bisaba imbaraga nyinshi, haba kuri Leta, ababyeyi babo ndetse n’ababigisha.

Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Rose Baguma, yavuze ko Leta imaze gukora byinshi mu guteza imbere abafite autisme harimo no kubategurira integanyanyigisho zizabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Kugeza ubu amashuri abafite autism bashobora kwigamo yiganje mu Mujyi wa Kigali ariko Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu gihe kitarenze imyaka itanu, muri buri ntara hazashingwa ikigo cy’icyitegererezo, bikazafasha kugabanya umubare w’abayifite batiga.

Kugeza ubu umubare nyawo w’abafite ubumuga bwa Autisme mu Rwanda ntuzwi, ahanini bitewe n’uko abababyara batabamenyekanisha mu nzego zibishinzwe. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *