Gushaka itike y’Igikombe cy’Isi: Allan Okello yatandukanyije Uganda na Guneya

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizakinirwa muri ‘USA-Canada-Mexique’ mu Mpeshyi yo mu Mwaka utaha [2026] igeze aho rukomeye.

Mu bihugu byo ku Mugabane w’Afurika bibarizwa muri CAF, hari gukinwa imikino y’umunsi wa mbere w’iyo kwishyura.

Muri uwo mujyo, Ikipe y’Igihugu ya Uganda, izwi nk’Imisambi [The Cranes], yaraye yivunnye iya Guneya, ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Iki gitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi mu mukino wakiniwe kuri Sitade Nambole i Kampala ku murwa mukuru wa Uganda, cyatsinzwe na rutahizamu wa Vipers SC Allan Okelo ku munota wa 36 w’umukino.

Nyuma yo kureba uko urukuta rwa Guneya rwari rupanze, Okello yaconze umupira neza, uruhukira mu izamu.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Guinea yihariye umupira ariko ntiyabasha kurema amahirwe akomeye yo gutsinda igitego cyo kwishyura.

Mu minota icumi ya nyuma, Guinea yabonye uburyo bukomeye ariko umunyezamu Nafian Alionzi yakoze akazi gakomeye arokora ikipe ye ku mupira wari ugiye gutanga igitego.

Ubwugarizi bwa Uganda buyobowe na kapiteni Elio Capradossi na Bevis Mugabi bwakomeje kwitwara neza kugeza ku musozo w’umukino, bituma Uganda Cranes itsinda Guinea 1-0.

Umutoza wa Uganda, Paul Put yakoze impinduka zagaragaye nk’izitanze umusaruro mwiza, zirimo gukuramo umunyezamu Isima Watenga, maze aha amahirwe Nafian Alionzi, wafashije Uganda kutinjizwa igitego bwa mbere muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

  • Abakinnyi impande zombi zifashishije muri uyu mukino

Uganda Cranes: Nafian Alionzi (GK), Elvis Bwomono, Abdu Aziizi Kayondo, Bevis Mugabi, Elio Capradossi (C), Kenneth Ssemakula, Ronald Ssekiganda, Allan Okello, Travis Mutyaba, Muhammad Shaban, Rogers Mato.

Guneya: Soumaila Sylla, Isiaga Sylla, Diakhaby Mouctar, Mohamed Camara, Ali Camara, Abdoulaye Toure, Mady Camara, Seydouba Cisse, Serhou Guirassy, Francois Kamano, Aliou Balde.

Iki gitego rukumbi nicyo cyatandukanye izi mpande zombi, bityo Uganda yiyongerera amahirwe yo kuzajya muri iyi mikino.

Uyu mukino washyize Uganda ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya karindwi n’amanota icyenda (9) mu mikino itandatu imaze gukinwa.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *