Burera: Barishimira ko gukora Umuhanda ‘Base – Butaro – Kidaho’ biri kugana ku musozo

Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, batangaje ko bashimishije no kuba ibikorwa byo kubaka Umuhanda wa Base – Butaro – Kidaho biri kugana ku musozo.

Uyu Muhanda ufite uburebure bwa Kilometero 63, witezweho kuzamura iterambere n’ubuhahirane mu batuye muri utu duce.

Uretse ibi, uzafasha mu koroshya ubwikorezi n’ubuhahirane hagati y’uturere twa Rulindo na Burera no kugabanya igihe abaturage bakoreshaga bajya ku masoko n’ibigo nderabuzima.

Uzagira kandi uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’aka gace, bitewe n’uko uzoroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa.

Abaturage bavuga ko mbere bagorwaga no kugera ku kazi kabo kubera ububi bwawo.

Umwe mu baturage bo muri aka gace waganiriye n’Itangazamakuru yagize ati:“Uyu muhanda n’igisubizo ku bibazo twahuraga nabyo. Wasangaga imodoka zifite ibibazo byo kugenda hano, ariko ubu ibintu bitangiye kugenda neza.”

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imihanda [RTDA], ibikorwa byo kubaka uyu muhanda biri kwihutishwa kugira ngo uyu mwaka wa 2025 uzarangire harimo kaburimbo.

Umuyobozi yagize ati:“Uyu muhanda uzafasha mu koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa, ndetse no kwihutisha iterambere ry’ubukungu muri aka gace”.

Uyu muhanda kandi uzazamura imibereho y’abaturage, aho ubwikorezi buzoroha, bityo abahinzi n’abacuruzi bazoroherwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko mu buryo bwihuse.

Ikorwa ry’umuhanda Base – Butaro – Kidaho ni kimwe mu bikorwa by’iterambere Leta yashyizemo ingufu mu rwego rwo kunoza imiyoborere myiza no guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda.

Abaturage bafite icyizere ko uzaba igisubizo ku bibazo by’ingendo, ubuhahirane, ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’aka gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *