Nyuma y’Ibyumeru bitanu mu Bitaro, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagarutse i Vatican.
Papa Francis yarwariye mu Bitaro bya Gemelli i Roma ku murwa mukuru w’Ubutaliyani, nyuma yo kurembywa n’Indwara y’Umusonga yamufashe mu bihaha byombi.
Kuva tariki ya 14 Gashyantare 2025, Papa yongeye kugaragara mu ruhame ku Cyumweru gishize, bitanga ikizere ko agihumeka uw’abazima, mu gihe hari n’abari batangiy ekumubika.
- Nyuma yo kugaruka i Vatican amerewe ate?
Vatican yatangaje ko Umushumba wa Kiliziya ku Isi, azamara amezi 2 nta kazi ka Kiliziya akora, ahubwo aruhuka bihagije.
Muri aya mezi abiri, azakomeza gukurikiranirwa hafi, mu rwego rwo kureba ko Ibihaha bye byongeye gusubira ku murungo.
Alfieri, Umuganga wakurikiranye ubuzima bwe, yavuze ko yari yazahajwe n’uburwayi, bityo kuruhuka bihagije ari umwe mu miti izamworohereza.
Ubwo yari amaze gutora mitende, tariki ya 23 Werurwe 2025, Papa Francis yasuhuje imbaga y’abakilisitu yari yaje kumusanganira ku Bitaro bya Gemelli.
Papa Francis ufite Imyaka 89 y’amavuko, yagiye ku bushumba bwa Kiliziya mu 2013, asimbuye Benoit XVI weguye ku bushake.
Mu ijwi rifite imbaraga nke, Papa Francis asuhuza abari baje kumusanganira yagize ati:“Mwarakoze mwese. Ndashimira ko mwambaye hafi kandi mukanansengera. Papap yakoze ibi azamuye Urutoki rw’Igikumwe nk’ikimenyetso cy’Intsinzi. N’ubwo yakoze ibi, yabikoze yicaye mu Igare ry’abafite Ubumuga, ibigaragaza ko atarakira neza”.
Mu rwego rwo kumugaragariza kumushyigikira, abari baje gusanganira Papa, bateye hejuru bagira bati:“Viva il Papa!” na “Papa Francesco”.
Nyuma y’iminota mike, imodoka ye yahagurutse igana kuri Kiliziya iri hafi aho mbere yo gukomeza urugendo asubira i Vatican.
Abashinzwe umutekano babwiye Associated Press ko Papa yanyuze muri Basilika ya Sainte Marie Majeure, ahari ishusho akunda cyane ya Bikira Mariya. Kuri iyi shusho, ahasura buri gihe iyo avuye mu rugendo hanze y’igihugu.
Ubuzima bwa Papa Fransis nyuma yo kuva mu bitaro, butanga isomo rikomeye ryo kwihangana no kwiringira Imana mu bihe by’uburwayi n’ibigeragezo.
Nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika, n’ubwo yari arwaye cyane, yagaragaje umutima ukomeye wo kwihangana no gukomeza guhumuriza abakaristu.
Urukundo n’amasengesho y’abakristu bamushyigikiye bigaragaza ukuntu ukwemera guhimbaza ubumwe n’impuhwe.
