Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwongeye kubura dosiye buregamo Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana, ku byaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, ari bwo ubutabera bw’u Bufaransa buzasuzuma mu muhezo ubusabe bw’ubushinjacyaha, hagafatwa umwanzuro w’uko Kanziga yakongera kubazwa ku byaha ashinjwa.
Agathe Kanziga yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu 2008 ni bwo yatangiye gukorwaho iperereza no guhatwa ibibazo ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe ikirego cyari cyatanzwe n’ihuriro ry’imirynago iharanira ko abagize uruhare muri jenoside baba mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR [Collectif des Parties Civiles Pour le Rwanda].
Kanziga, ubu ufite imyaka 82 y’amavuko, yageze aho mu Bufaransa mu 1998.
Iki gihugu cyanze kumwohereza mu Rwanda ariko cyanga no kumuha icyangombwa cy’ubuhunzi kubera ibyo byaha bya jenoside ashinjwa.
Mu 2022 nibwo ubutabera bw’aho mu Bufaransa bwatangaje ko buhagaritse iperereza bwamukoragaho. (RBA)