Abagororwa 114, bari mu Igororero rya Nyamasheke, bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura kurangiza ibihano byabo mu mezi atatu ari imbere bahawe inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa, banerekwa aho Igihugu kigeze mu iterambere.
Ni amasomo bahawe kuri uyu wa Kabiri, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Mahoro Eric, yavuze ko kwigisha abahamijwe ibyaha bya Jenoside igamije kubaranduramo burundu ingengabitekerezo yayo kuko hakiri abayihembera ndetse hatungwa agatoki abari bafungiye ibyaha bya Jenoside.
Iyi gahunda igizwe n’inyigisho zizabafasha kumva neza uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside no gusobanukirwa amateka y’Igihugu.
Hari kandi kumva neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba kuri bo, ku miryango yabo, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Igihugu muri rusange; no gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu.
Mahoro yabasobanuriye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda biyemeje kuba umwe, bashyiraho Inkiko Gacaca nk’ubutabera bwunga n’izindi gahunda zigamije kubanisha Abanyarwanda.
Yabasabye kuzishyigikira baharanira kubakira ku ihame ry’Ubunyarwanda no kwitwara neza muri sosiyete nyarwanda, birinda isubiracyaha, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, barangwa n’ukuri no kurera neza ababyiruka batabatoza urwango.
Mahoro yashishikarije aba bagororwa kwakira impinduka bazasanga mu miryango yabo cyane cyane mu ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore; kumenya Icyerekezo cy’Igihugu no kukigiramo uruhare binyuze mu bikorwa bitandukanye biganisha ku kwiteza imbere no kubana neza bahereye mu ngo zabo n’aho batuye.
Basabwe kandi kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’ibikomere bishingiye ku mateka y’ibyo banyuzemo birimo kuba baragize uruhare muri Jenoside, bishakamo imbaraga zo gukomera n’ibindi.
Ibi biganiro birahabwa abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi basigaje amezi atatu ngo basoze ibihano byabo; iki cyiciro cya mbere cy’ibiganiro cyatangiye uyu munsi ku wa 18 Werurwe, kikazasozwa ku wa 18 Mata 2025. (RBA)