Uyu muryango uvuga ko wabafatiye ibi bihano, ushingiye ku bari mu batiza umurindi Umutwe wa M23 na Alliance Fleuve Congo (AFC), mu ntambara bahanganyemo n’ingabo za DR – Congo (FARDC), n’abo bafatanyije.
Abafitiwe ibihano ku ruhande rw’u Rwanda, barimo Major General Ruki Karusisi wari Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda wasimbuwe kuri uyu mwanya na Brig Gen Stanislas Gashugi.
Hari kandi, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Eugene Nkubito ndetse n’Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, Brig General Pascal Muhizi.
Uretse aba basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watangaje ko wafatiye ibihano Francis Kamanzi (Erasto), Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda cy’Ubucukuzi na Mine (RMB).
Uretse abantu ku giti cyabo, uyu muryango watangaje ko wafatiye ibihano Uruganda rutunganya Umusaruro w’Amabuye y’Agaciro ya Zahabu, Gasabo Gold Refinery.
bumwe bw’Uburayi buvuga ko uru Ruganda rutunganya Amabuye ava mu bice biri mu maboko ya M23, mu gihe bitemewe n’abategeko.
Ku ruhande rw’Abasirikare bakuru b’u Rwanda, Ubumwe bw’Uburayi buvuga ko bakoresha imbaraga bafite mu gushyigikira M23 mu bijyanye na Gisirikare.
Kugeze ubu, u Rwanda ntacyo ruravuga kuri ibi bihano. Gusa, mu bihe butandukanye, abayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvuga ko ibihano ntacyo byongera mu gushakira Umuti ikibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR – Congo, ahubwo bigitiza umurindi.
Uretse ibihano u Rwanda, Ubumwe bw’Uburayi bwatangaje ko bwafatiye ibihano na bamwe mu bagize Umutwe wa M23.
Abafite ibihano ku ruhande rwa M23 barimo; Umuyobozi w’uyu Mutwe (M23), Bertrand Bisimwa, Umuyobozi ushinzwe kwinjiza n’icengezamatara muri M23, Désiré Rukomera, Col. John Imani Nzenze ushinzwe Iperereza muri M23, Umuyobozi wungirije ushinzwe Umutungo muri M23/ARC, Jean-Bosco Nzabonimpa Mupenzi na Joseph Musanga Bahati wagizwe Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na M23/ARC.
Ubumwe bw’Uburayi buvuga ko bagize uruhare mu kuvogera ubusugire bwa DR – Congo kandi bagomba kubiryozwa.
Haba ku bihano byafatiwe Abasirikare b’u Rwanda, Umuyobozi wa RMB, Uruganda rwa Gasabo Gold Refinery ndetse n’abo muri M23/ARC, Ubumwe bw’Uburayi buvuga ko aba bose batemerewe gukandagira kuri uyu Mugabane ndetse n’Imitungo yabo yose iriyo igomba gufatirwa.