Karate: The Champions na Agahozo Shalom begukanye ‘Ambassador’s Cup’ 2025 (Amafoto)

Ikipe ya The Champions Sports Academy mu bagabo n’iy’Agahozo Shalom mu bagore, zegukanye Irushanwa rya Karate ‘Ambassador’s Cup’ ryo muri uyu Mwaka w’i 2025.

Aya makipe yombi yahize ayandi haba muri Kumite [Kurwana] ndetse no muri Kata [Kwiyereka].

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 7, ryitabiriwe n’amakipe 28 arimo 20 y’abagabo n’u 8 y’abagore.

Ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, rikinirwa muri Gymnasium ya NPC i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ryateguwe n’Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Ferwaka.

Ryakinwe muri Kata [Kwiyereka] na Kumite [Kurwana], mu bagabo n’abagore.

N’irushanwa kandi ryakurikiranywe n’Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isoa Fukushima, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rwego Ngarambe, Visi Perezidante wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama ndetse n’Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Rwego Ngarambe, yavuze ko Karate ari umwe mu mikino yafashe mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, bidasiganye no gutunga abawukina.

Hagamijwe ko uyu mukino ukomeza gutera imbere ndetse ukajyana n’ikoranabuhanga rigezweho, Niyongabo Damien yatangaje batangiye uburyo bw’ikoranabuhanga [Database], izajya yifashishwa mu kubika imyirondoro ya buri mukinnyi, bityo bikazafasha mu kubakurikirana by’umwihariko, no kubabona byihuse mu gihe bakenewe mu marushanwa yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isoa Fukushima, yashimiye Ferwaka ku mbaraga ikoresha mu guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda.

Akomeza avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose hamagijwe guteza gushimangira ubu ubufatanye.

Ati:“ Nyuma y’uko u Rwanda rwegukanye Umudali mu mikino ya Commonwealth yakiniwe muri Afurika y’Epfo mu mpera z’Umwaka ushize, byatweretse ko Karate mu Rwanda ishoboka, bityo tuzakomeza kurushaho kuyisigasira”.

Amafoto

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isoa Fukushima

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rwego Ngarambe

 

Visi Perezidante wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama

 

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien

 

The Champions Sports Academy

 

May be an image of 8 people and text that says "通酒 ท AD 25 ክዮ LINE VePro e Proe infori O ©2025IGIHE © 2025 IGIHE"

May be an image of 7 people and text that says "MB MBSAD SAD 025 E SPORTS CHAMPIONS 입산 DISCIPLINE FRIENDSHIP ACADEMY TEAM WORK EXCELLENCE We Promote Health& Wellbeing Through Sport FarMure Inda: +250 709 79 Pa- 875966 Ofo huchampionsspons parts まるのする 1 kiho 2 ©2025IGIHE © 2025 IGIHE"

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text that says "AMBAS AMBA3O ADOP DOP URNAMENT 2025 ይሌ W.LNDA RA RAT FED gat 2 1 3 © 2025IGIHE 2025 IGIHE"

Agahozo Shalom

May be an image of 13 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people and text that says "ADOR'TP IP DOR'S WAMEIO2025 2025 WAME ©2025IGIHE © 2025 IGIHE"

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text that says "ILETS LETS11S tts © 2025 2025IGIHE IGIHE"

May be an image of 5 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people, people performing martial arts, crowd and text

May be an image of ‎8 people, people playing basketball and ‎text that says "‎1000 حم EZRIA Ao Aka Tatamı 1 1:51 0 1:51 0 ©2025IGIHE‎"‎‎

May be an image of 2 people and dais

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *