Handball: U Rwanda rwegukanye ‘Umudali wa Bronze’ mu gikombe cy’Isi cya U-20

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yegukanye Umudali wa Bronze uhabwa ikipe yabaye iya gatatu mikino y’igikombe izwi nka IHF Trophy.

Mu mukino wo guhatanira uyu Mudali, yatsinze ikipe y’Igihugu ya Bulgaria, ibitego 48 kuri 31.

Muri uyu mukino, Yves Kayijamahe (Rwanda), yatowe nk’umukinnyi wahize abandi.

Uyu mukino watangiranye  ishyaka hagati y’impande zombi, cyane u Rwanda rwari rwakozwe mu jisho na USA.

Igice cya mbere cyaranzwe n’ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, cyegukanwe n’u Rwanda rwarushaga Bulgaria ibitego 3 gusa (21-18).

Igikombe cy’iri rushanwa cyegukanywe na USA itsinze Uzbekistan ibitego 33 kuri 32.

Nyuma yo kwegukana uyu Mudali, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ngarambe François-Xavier yagize ati:“Uyu mukino twagiye kuwukina tuzi ko ariwo wa nyuma mu Irushanwa kandi utanga Umudali. Bityo twawukinnye tuzi ko tugomba gusubira i Kigali hari icyo tujyanye. Gukurwamo na USA muri ½, ntabwo twakwigaya, ahubwo twakinnye n’Ikipe ikomeye. Umudali wa Bronze ntabwo twabuga ko ari mubi n’ubwo intego yari Igikombe, ariko kuba uwa gatatu nabwo ntitwavuga ko ari bibi”.

“Mu mikino y’iri rushanwa yose twakinnye, twatsinzwemo umwe gusa. Bivuze ko ikipe yacu ikomeye, bityo ikomeje kwitabwaho mu byiciro byose, abakinnyi bazatanga umusaruro mu myaka iri imbere. Abashinzwe gutegura ikipe y’igihugu (Minisiteri n’izindi nzego bireba), bakora ibishoboka byose, aba bakinnyi bakabashakira uko bajya kwigira ku bandi (Gukina hanze), bityo bikazabafasha mu gihe kiri imbere”.

“Turasaba ko bashakirwa n’imikino ikomeye yo kubakarishya, nabyo biri mu bizatuma bakomera ku rushaho, kuko ntabwo twavuga ko shampiyona yacu ari igipimo gihagije cyo gupimiraho abakinnyi”.

Mu rugendo rugana kuri uyu Mudali, u Rwanda rwari rusangiye itsinda n’Ibihugu bya; Nicaragua na Uzbekistan.

Ibi byombi nta nakimwe kigeze gikora mu jisho u Rwanda, kuko rwahereye kuri Nicaragua ruyitsinda ibitego 50 kuri 27, rukurikizaho Uzbekistan rwatsinze ibitego 40-32.

Nyuma yo kuzamuka ruyoboye itsinda, rwahise rwesurana na Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu mukino wa ½ utari woroshye.

Ntabwo waguye u Rwanda, kuko rwawuburiyemo itike yo gukina umukino wa nyuma (Finale), nyuma yo gutsindwa ibitego 32 kuri 28.

U Rwanda nicyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika kiri muri iyi mikino, nyuma yo guhiga andi makipe y’Ibihugu byo kuri uyu Mugabane.

Nyuma yo kwegukana uyu Mudali, biteganyijwe ko iyi kipe igera i Kigali kuri uyu wa mbere, aho izakiranwa ibyishimo n’abakunzi ba Handball n’abasiporotifu muri rusange.

Iyi kipe yegukanye uyu Mudali, mu gihe u Rwanda ruri gutegura imikino y’Igikombe cy’Afurika iteganyijwe muri Mutarama y’Umwaka utaha (2026).

Bamwe muri aba bakinnyi, baramutse bakomeje kwitwara neza, bashobora kuzahangwa ijisho n’abatoza b’ikipe y’Igihugu nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *