Mu Rwanda hagiye gushyirwaho ikigega cyihariye cy’ibigo by’imari iciriritse kigamije gukemura ikibazo cy’ikiguzi gihanitse cy’inyungu ku nguzanyo.
Ni ikigega gitegerejwe kujyaho bitarenze impera z’uyu mwaka.
Umushinga wo gushinga iki kigega uhuriweho n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR), n’ikigo Access to Finance Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’ikigega cy’imishinga y’iterambere mu bucuruzi (BDF), Vincent Munyeshyaka avuga ko ubufatanye bwa buri wese, ari ingenzi cyane mu gufasha abaturage kugera ku mari.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zihariye zigamije gukuraho imbogamizi zose zikibangamiye abaturage kugera kuri serivisi z’imari, nk’uko byasobanuwe na Hategekimana Cyril, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe ibigo by’imari n’amabanki.
Ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo ihanitse gikunze kugarukwaho nk’imwe mu mbogamizi ibangamiye bamwe mu bakenera inguzanyo zo kwiteza imbere, cyane cyane abagore n’urubyiruko bifuza gutangira imishinga iciriritse.
Hari ibigo byinshi by’imari iciriritse bitanga inguzanyo, ku nyungu ibarirwa hagati ya 18 na 24%. (RBA)