Imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizabera mu bihugu bya ‘USA-Canada-Mexique’ iri kugenda igana aho rukomeye.
Muri uku Kwezi kwa Werurwe, hateganyijwe imikino ibiri, k uruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.
Iyi mikino n’iyo azahuramo na Nijeriya na Lesotho, yombi ikazabera i Remera kuri Sitade Amahoro.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino yombi, Umutoza mushya w’iyi kipe, Adel Amourche yitabaje abakinnyi 28 yatangaje kuri uyu wa Gatandatu.
Amwe mu masura mashya yagaragaye muri iyi kipe yari amaze iminsi ari hanze yayo, harimo umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, Hakim Sahabo ukinira Beerchot VA na Manishimwe Djabel.
Muri aba 28, 13 bakina muri shampiyona y’u Rwanda, mu gihe 15 bakina nk’ababigize umwuga.
Ku wa mbere w’Icyumweru gitaha ubwo hazaba hasojwe umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda, abakinnyi b’imbere mu gihugu bazahita binjira mu mwiherero, bazawusangwemo n’abakina hanze y’Igihugu.
Tariki ya 21 Werurwe 2025, u Rwanda ruzakira Nijeriya, mu gihe nyuma y’iminsi ine gusa, tariki ya 25 Werurwe ruzahita rukina na Lesotho. Iyi mikino yombi izakinwa ku isaha ya saa 18:00 ku isaha ya Kigali.
Mu mukino ubanza wahuje u Rwanda na Lesotho, Amavubi yawitwayemo neza kuko yawutsinzemo igitego 1-0 cyatsinzwe na Jojea Kwizera.
Uretse Lesotho izaba ije i Kigali mu mukino wo kwishyura, ku ruhande rwa Nijeriya, uzaba ari umukino ubanza.
Nijeriya na Lesotho, asangiye itsinda rya gatatu n’u Rwanda. Uretse ibi bihugu, iri tsinda kandi ririmo Zimbabwe, Benin na Afurika y’Epfo.
Riyobowe n’u Rwanda n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo na Bénin, mu gihe Lesotho iri ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria ifite atatu, mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.
