Tennis: Ikipe ya Uwamahoro na Byigero yatangiranye Intsinzi mu Irushanwa ‘Ingenzi Initiative International Women’s Day’

Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore ritegurwa na Ingenzi Initiative riri gukinwa ku nshuro.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2022 mu rwego rwo gufasha abagore/abakobwa kwitinyuka muri Siporo no kubereka no bashoboye.

Kuri iyi nshuro abakinnyi 36 barimo abagore n’abagabo, bazaba bahataniye kwegukana iri rushanwa riri mu ya Tennis ari kuzamuka uko bwije n’uko bucyeye imbere mu gihugu.

Bitandukanye n’uko ryari risanzwe rikinwa, kuri iyi nshuro hiyongereyemo ikiciro cy’umukinnyi w’umugabo/umuhungu, ukina afatanyije n’umukobwa/umugore. Bivuze ko rizakinwa n’abakinnyi ku giti cyabo ndetse n’abafatanyije.

Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, yatangake ko yishimira ko muri iyi Myaka ine rimaze rikinwa, abakinnyi barenga 50 bamaze kumuca imbere, kandi yazamuye urwego rwabo.

Ati:“Uretse kuba ndi umuyobozi ndi n’umutoza. Iyo umuntu azamura umukinnyi kuva ku kumwigisha gufata Rakete, guhagarara mu kibuga n’uko barenza Agapira (Akadenesi), ukamubona akina biba bishimishije”.

Yakomeje agira ati:“N’ubwo twishimira ko hari intambwe imaze guterwa, ariko imbogamizi ntabwo zabura. Turacyafite ikibazo cy’amikoro, bityo turasaba buri wese kudushyigikira cyane ko ibikorwa byacu bigirira akamaro umuryango nyarwanda”.

Iyi mikino, iri gukinirwa ku bibuga bya Tennis Ecology muri IPRC-Kigali ku Kicukiro.

Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya Uwamahoro Christine wakinnye afatanyije na Ing. Alfred D. Byigero, yatsinze iya Mbayu Shema Annabelle wakinnye afatanyije na Gatera Augustin.

Umunsi mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri tariki ya 08 Werurwe uko Umwaka utashye.

Iri Rushanwa ryatangiye tariki ya 13 Werurwe, rikaba rizarangira ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *