Mu gihe Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iri kugana mu mahina, amakipe yatangiye gukina imikino y’umunsi wa 21.
Umwe mu mikino itegerejwe urimo uza guhuza Gasogi United na APR FC. Uyu mukino uri bukinirwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku isaha ya saa moya za Kigali, ufite igisobanuro kirenze iminota 90.
Imwe mu mpamvu ukomeye, ntabwo ari uko amakipe akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ahubwo n’ibyavuye mu mikino ibiri ya ¼cy’igikombe cy’Amahoro cy’uyu Mwaka w’i 2024-25.
Umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles [KNC], yavuze ko ikipe ye igomba kwihimura, kuko yasezerewe na APR FC itarushwa, ahubwo itahawe ubutabera n’abasifuzi.
Iminota 180 y’imikino yombi, yatandukanyijwe n’igitego cyo mu mukino ubanza cyatsinzwe na Niyibizi
Ramadhan.
Umukino wo kwishyura wakuruye impaka, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, mu gihe nyamara KNC yavuze ko yagombaga kwegukana intsinzi.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, KNC yavuze ko kuba yaratsinzwe na APR FC, ari ugupfusha umuntu utarwaye, bityo ko umukino afitanye nayo wa Shampiyona, agomba kuzihorera.
Avuga ko kuba atarageze mu mikino ½ ngo atware igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda, ari igihombo yagize, bityo ko APR FC igomba kubyishyura kuri uyu wa Gatanu.
Ku rutonde rwa Shampiyona, Gasogi United, irushanwa amanota 18 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43.
N’ubwo atabashije gusezerera APR FC, KNC avuga yatsinze ibitego bitatu, ariko abasifuzi ntibajye mu ruhande rwe.
Akomoza kuri Twagirumukiza Abdul, umusifuzi w’umukino wo kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro cya Siporo cya Radiyo Isibo, KNC yavuze ko asanzwe ari umusifuzi mwiza, bityo ko ibyemezo aza gufata uyu munsi bitaza gufatwa nko kwibeshya, ahubwo biza kuba byakozwe nkana, kuko afite ubushobozi bwo kuyobora umukino neza.
Kuva mu 2019 Gasogi United yazamuka mu kiciro cya mbere, ntabwo iratsinda APR FC mu mikino ya shampiyona.
Mu mikino 8 imaze guhuza impande zombi, APR FC yatsinze imikino 4 indi 4 zigwa miswi.
Ukurikije uko amakipe yombi ahagaze mu mikino 5 iheruka, Gasogi United niyo ifite umusaruro mubi, kuko muri iyi 5 yatsinze 1, itsindwa 2 inganya 2. Ku ruhande rwa APR FC, muri iyi 5, yatsinze 3, itsindwa 1 inganya undi 1.
APR FC igiye gukina uyu mukino imazemo iminsi inkuru zijyanye no kuba ifitiye ibirarane abakinnyi nyamara bikaba byaragizwe ibanga, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko aya makuru ari ibihuha, nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ku ruhande rw’abafana, bamaze iminsi bikoma Umutoza Darko Novic, bavuga ko umusaruro atanga utajyanye n’abakinnyi bamuhaye.
Bavuga ko batanyurwa n’abakinnyi 11 atoranya ngo bajye mu kibuga ndetse n’imisimburize ye ikemangwa. Gusa, ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko buzakomeza kugendera ku museserano impande zombi zifitanye kugeza shampiyona irangiye, n’ubwo igitutu cy’abafana basaba ko yakwirukanwa gikomeje kwiyongera umunsi ku munsi, mu gihe Shampiyona isigaje imikino 10 gusa ikarangira.
Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, APR FC irushwa amanota 2 na Rayon Sports ifite amanota 43.
Iradukunda Charles