Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior, uzwi nka Vinícius Jr, akomeje gushyusha imitwe ab’i Madrid cyane umuyobozi w’iyi kipe ifatwa nk’iya mbere ku Isi muri ruhago, Florentino Pérez.
Amakuru y’uko Vinícius Jr ashaka kuva muri Real Madrid, yatangiye kujya hanze mu Mpeshyi y’Umwaka ushize, nyuma y’uko iyi kipe yo ku murwa mukuru wa Esipanye, itangaje ko yasinyishije rutahizamu mpuzamahanga w’Umufaransa, Kylian Mbappé Lottin imukuye muri Paris Saint Germain.
Mbappé wafatwaga na Paris Saint Germain nk’Inyenyeri y’i Paris by’umwigariho abanya-Qatar baguze iyi kipe, yashenguye imitima y’abafana nyuma yo kumwubakiraho byose kuva yava muri AS Monaco mu 2017.
Uretse muri Paris Saint Germain, Mbappé yanegukanye Igikombe cy’Isi mu 2018 kandi abikora ari umukinnyi ukina Shampiyona ya League 1.
Yakoze aya mateka ku myaka 18 gusa y’amavuko, ibyafashwe nk’inzozi, kuko undi mukinnyi waherukaga gukora aya mateka ari Nyakwigendera Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, Umunya-Brazil wagitwaye afite imyaka 17 gusa.
- Inkuru y’Umwana isubira inyuma!
Nyuma y’uko atangajwe [Mbappé] nk’umukinnyi wa Real Madrid, abakurikiranira ruhago hafi, batangiye kwibaza uburyo Real Madrid izabyifatamo, kumutungana na Vinícius Jr ndetse n’Umwongereza, Jude Bellingam.
Ibi kandi byaje bikurikira kuba Vinícius Jr yarabuze amahirwe yo kwegukana Umupira ukoze muri Zahabu [Ballon d’Or], wegukanywe n’Umunya-Esipanye ukinira Manchester City, Rodrigo Hernández Cascante uzwi nka Rodri.
Aba bakinnyi bose uko ari babatu [Mbappé, Vinícius na Bellingam], buri umwe aharanira kuba Inyenyeri y’i Madrid, isimbura kizigenza w’Umunya-Protugal, Cristiano Ronaldo, ugifatwa na benshi nk’umukinnyi mwiza Real Madrid yagize mu kinyejana cya 21.
Urugamba rwo kuba umukinnyi ubonwa na bose muri Real Madrid, nirwo rukomeje gushyira mu muryango usohoka Vinícius Jr wageze muri Real Madrid afite imyaka 17 gusa.
Vinícius avuga ko yifuza kwegukana Ballon d’Or ari muri Real Madrid, mu gihe nyamara na Mbappé ariko abyifuza.
Ibi rero bikaba byagorana ko bombi bagera kuri uyu muhigo icyarimwe, kuko uyu mupira ukozwe muri Zahabu, uhabwa umukinnyi umwe.
Ballon d’Or ni kimwe mu gihembo gihiga ibindi, buri mukinnyi wese aba yifuza gutwara. Uretse Mbappé na Bellingham nawe avuga ko uyu mupira utamugwa nabi.
Bityo, Vinícius ashobora kuba igitambo gisohoka muri Real Madrid, cyane ko amakipe yo muri Saudi Arabia akomeje kumuhanga amaso.
Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, buri umwe muri aba bakinnyi yashatse gukina yirebaho ubwe, ibi bikaba byaranaviriyemo Real Madrid gutangira umwaka nabi.
Amakipe yo muri Saudi Arabia yakomeje gushyirwa mu majwi ko yifuza gusinyisha Vinícius Jr ndetse aranabigaragaza, nyamara ariko uyu mukinnyi yabiteye utwatsi.
N’ubwo ahakana iby’aya makuru, abamukurikirana bavuga ko ibyo aya makipe yo mu Abarabu yifuza kumuha, byaba byaramwishe mu Mutwe kubera kubitekereza, bikaba byarasubije inyuma imikinire ye.
Uku gusubira inyuma, kurimo kuba by’umwihariko Mbappé aba ashaka kugira ijambo mu busatirizi, mu gihe Vinícius nawe abyifuza, Bellingham nawe bikaba ari uko, cyane ko yanabyerekanye akigera muri Real Madrid avuye muri Borrousia Dortmund atanzweho akayabo ka Miliyoni 100€.
Mu gihe Vinícius Jr yaramuka avuye muri Real Madrid nk’uko bivugwa, Florentino Pérez yamusimbuza nde, n’ibyo guhangwa amaso mu gihe cy’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi.
Iradukunda Charles