Abakenera serivisi zitandukanye bavuga ko hari abazibaha bibwira ko igihe cyose baba bagomba kubona agashimwe bamwe bita Tip, bigatuma iyo atayihawe atanga serivisi itanoze.
Shyirambere Egide na Muhimpundu Epiphanie ni abajya bakenera serivisi nko muri salon yo kwiyogosheshamo, ama restaurants, n’ahandi.
Bavuga ko bajya batanga ishimwe cyangwa se Tip kubabahaye serivisi neza iyo bafite amafaranga, ariko bavuga ko hari igihe bahawe serivisi mbi bakabihuza n’uko batatanze tip.
Mutabaruka Jean D’amour ni umwe mubatanga serivisi yo kogosha abantu.
Avuga ko ajya ahabwa tip ndetse ngo iyo yayihawe bituma akora neza kurushaho ndetse ngo n’uwayimuhaye ubutaha iyo agarutse amwitaho by’akarusho.
Igiraneza Esther ahagarariye restaurant, avuga ko batoza abakozi babo kutararikira Tip kuko hari bamwe mu bakozi bijya bibaho ugasanga atanze serivisi nabi kuko atayihawe bigatuma abakiliya bahacika.
Impuguke mu bijyanye n’ubukungu Habyarimana Straton agaragaza ko ubucuruzi bwa serivisi ari inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Avuga ko Tip ari inziza kuko ituma abakozi bakora neza, ariko atari itegeko.
Umuco wo gutanga Tip watangiriye i Burayi hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15 aho abaherwe baho bishyuraga amafaranga arenze kuyo bagomba kwishyura serivisi bahawe n’abakene bari mukiciro cyo hasi.
Nyuma mu kinyejana cya 18 nibwo abakerarugendo b’abanbanyamerika bagiye iburayi bakunda uwo muco bawujyana iwabo.
Uwo muco wagiye ukwirakwira no mu bindi bihugu kuburyo hari naho biba ari itegeko.
Muri Kigali hari n’amwe mu mahotel yashyizeho agasanduku kagenewe gushyirwamo tip kazwi nka Tip Box ikaba ishobora gusaranganywa abakozi. (RBA)