Abana 105 bo mu Karere ka Musanze nibo barimo gukurikiranwa kubera ikibazo cy’imirire mibi muri uyu mwaka wa 2024-2025, muri aba 105 harimo 21 babarizwa mu Murenge wa Rwaza.
Kuba Umurenge wa Rwaza ari wo uza ku isonga mu kugira abana benshi bagaragara mu mirire mibi muri uyu mwaka wa 2024-2025, ni cyo cyatumye Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako batangiza.
Ubukangurambaga bw’icyumweru cyose ku mirire no kurengera umwana, gushishikariza ababyeyi gutegurana isuku amafunguro agizwe n’indyo yuzuye no kujyana abana mu ngo mbonezamikurire.
Ababyeyi bo mu Murenge wa Rwaza bagenda basobanukirwa kwita ku mikurire y’abana babo, bakanavuga ko bagiye gukomeza gushishikariza bagenzi babo guhindura imyumvire ya bamwe ikiri hasi yo kutita ku mikurire y’abana babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald avuga ko nk’Akarere n’abafatanyabikorwa bako biyemeje gufatanyiriza hamwe ngo barandure iki kibazo cy’imirire mibi y’abana.
Hakurikijwe imibare yagaragajwe mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi umwaka ushize wa 2024, imibare igaragaza ko igwingira ry’abana mu Karere ihagaze kuri 21.3%.
Ubu bukangurambaga burajyana kandi n’ubwo gushishikariza abaturage kwivuza z’amaso cyane cyane indwara y’ishaza. (RBA)