Amafoto: Manchester United igiye kwimukira kuri Sitade izajya yakira Abafana 100,000

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yatangaje ko yatangiye umushinga wo kubaka Sitade nshya, izajya yakira abafana 100,000 bicaye neza.

Sitade ya Old Trafford yakiraga abafana 75,000. Bivuze ko iyi nshya, igiye kwiyongeraho abandi 25,000.

Uyu mushinga, ufite intego yo kuzajya winjiriza Igihugu cy’Ubwongereza, asaga Miliyari 7 na Miriyoni 300 z’Amapawundi buri Mwaka.

Uretse ibi kandi, uzatanga akazi gashya ku bantu Ibihumbi 92 n’Inzu nshya Ibihumbi 17. Biteganyijwe kandi abazasura iki gikorwaremezo bazarenga Miriyoni n’Ibihumbi 800 buri Mwaka.

Igishushanyombonera cy’iyi Sitade nshya, cyatangajwe na Sosiyete ya Foster + Partners kuri uyu wa Kabiri.

N’Igishushanyombonera kinogeye amaso, ku buryo abakunzi ba ruhago batindiwe no kuzabona iyi Sitade yuzura.

Agaruka kuri iki gikorwaremezo bitegura kubaka, umwe mu banyamigabane ba Manchester United, unayiyobora kuri ubu, Sir Jim Ratcliffe yagize ati:“Uyu munsi dutangiye amateka mashya. Tugiye kubaka Sitade izabera akabarore Isi yose. Izaba iri mu Mutima wa Old Trafford”.

Yakomeje agira ati:“Sitade dusanganywe [Old Trafford], tuyikiniyeho mu gihe cy’Imyaka 115. Kuri ubu, ntabwo ikijyanye n’igihe, uyigereranyije n’izindi Sitade zigezweho ku Isi. Tuzasigasira Umurage wayo, mu gihe tuzaba turi kubaka Sitade nshya. Kandi turizera ko ari amateka mashya ikipe yacu izaba yinjiyemo mu gihe Sitade nshya izaba yuzuye”.

Umwe mu batoza b’abanyabigwi ku Isi by’umwihariko muri Manchester United, Sir Alex Ferguson, ntabwo yaniganywe ijambo nyuma yo kumva aya makuru.

Yagize ati:“Manchester United iharanira iteka kuza ku isonga mu byo ikora byose, haba mu kibuga no ku hanze yacyo. Muri ibi, harimo no kugira Sitade ijyanye n’igihe dukiniramo. Sitade ya Old Trafford ifite amateka yihariye by’umwihariko kuri njye. Ariko ntabwo tugomba guheranwa n’amateka, ahubwo tugomba gushyigikira umushinga wo kubaka Sitade nshya kandi ijyanye n’igihe, aho twizera ko hazandikirwa andi mateka mashya nk’uko Old Trafford yabikoze”.

Umushinga wo kubaka iyi Sitade nshya, biteganyijwe ko uzatwara arenga Miriyari 2 z’Amapawundi, ukaba uzarangira mu gihe cy’Imyaka iri hagati y’itatu n’itanu. 

Bivuze ko Manchester United izayikiniramo hagati ya 2028 cyangwa 2030.

Amafoto

A concept image of the exterior of the proposed new stadium for Manchester United.

A concept image from the exterior of the proposed new stadium for Manchester United.

A concept image from the exterior of the proposed new stadium for Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *