Gatsibo: Gukoresha Imirasire y’Izuba mu kuhira byahinduye Imibereho y’Abahinzi – Borozi

Umfuyisoni Bernadette utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi yikuye mu bukene abikesha amahirwe yagize yo gufashwa kuhira imbuto akoresheje imirasire y’izuba ku buryo ubu akora n’ubworozi bwavuye mu nyungu yakuye mu buhinzi.

Mu buhamya bwe, Umfuyisoni avuga ko yahereye ku buhinzi bw’imboga ariko bikamugora kubera ko uburyo yakoreshaga yuhira bwari buhenze kandi budatanga umusaruro, aza guhindura atangira guhinga imbuto zirimo amaronji, imyembe na avoka.

Izi mbuto zatanze umusaruro kubera inkunga yo kuhira yahawe n’umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.

Inyungu yavanye mu buhinzi bw’imbuto, yayifashishije mu bworozi bw’inka za kijyambere, inkoko zigera muri 2000 n’inkwavu, akomeza no kongera ubuso ahingaho imbuto.

Umfuyisoni Bernadette afite abakozi bagera kuri 50 n’abamurangurira imbuto, bavuga ko bungukira muri ubu buhinzi.

Uyu mubyeyi afite intego zirimo gufasha abandi batuye aho akorera na bo bagahinga kinyamwuga ndetse ateganya no gutangiza uruganda rutunganya umutobe uva mu mbuto ahinga.

Mu Karere ka Gatsibo abakoresha uburyo bw’imirasire mu kuhira ni batandatu mu gihe mu Gihugu hose abagera kuri 988 buhira ibihingwa biri ku buso bungana na hegitari 2,975. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *