Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda, UPDF, bwatangaje ko bwohereje abandi basirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu bikorwa bwise ibyo guhangana n’imitwe yitwaje Intwaro, ikorera mu bice bitandukanye aha muri DR – Congo.
Aba boherejwe muri DR – Congo, ubuyobozi bw’Ingabo bwavuze ko boherejwe mu Mujyi wa Mahagi.
Uyu ukaba uri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa DR – Congo.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Felix Kulayigye, yahamije iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Yagize ati:“Abasirikare ba Uganda bamaze kwinjira i Mahagi, nibo bari bagenzura uyu Mujyi. Mahagi, n’Umujyi wo mu Ntara ya Ituri ihana imbibi na Uganda”.
Yakomeje agira ati:“Leta ya DR – Congo niyo yadusabye kuyiha abasirikare bayifasha mu rwego rwo gucunga umutekano, nyuma y’uko tariki ya 10 Gashyantare 2025, abarwanyi ba CODECO baciye abasiviri 51 muri uyu Mujyi. Nta yandi makuru ajyanye n’iki gikorwa, yatanze”.
Abarwanyi bo mu Mutwe wa CODECO bavuga ko bwaranira inyungu z’abo mu Bwoko bw’aba Lendu, baganjemo Abahinzi, bemeza ko babangamiwe n’abo mu bwoko bw’aba Hema bagizwe n’Aborozi.
Muri DR – Congo, Uganda yari isanzwe ihafite izindi ngabo zibarirwa mu bihumbi, zagiyeyo binyuze mu masezerano yasinywe hagati y’Ibihugu byombi.
Uganda ivuga ko ifite amakenga ko intambara iri muri DR – Congo ishobora kugera mu bindi bice byegeranye nayo.
Mu gihe muri DR – Congo hasanzweyo Ingabo z’ibindi bihugu, zirimo iz’Uburundi n’iz’u Rwanda. U Burundi bwemera ko buzihafite, mu gihe u Rwanda rubihakana.
Abahinga bavuga ko bishobora gukwega intambara ikaze nk’iyabaye muri DR – Congo mu myaka y’i 1998-2003, ubwo ibihugu byinshi by’Afurika byari muri DR – Congo.
Abahitanywe n’iyi ntambara icyo gihe, babarirwa mu ma miriyoni, ingaruka zirimo ibiza n’Inzara, bisonga abayirokotse.