Inzego z’ubuzima zasabye abaturage kujya bisuzumisha hakiri kare indwara zifata amatwi n’izindi ngingo bifitanye isano kuko iyo bidakozwe kare hari ubwo bitera ubumuga.
Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, ubwo haberaga igikorwa cyo gupima abaturage indwara zifata amatwi, mu gikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’amatwi.
Mu Karere ka Musanze, abaturage basuzumwe uburwayi bw’amatwi ku buntu ndetse mu babusanganywe hari abahise bavurwa bataha bakize nk’uko babisobanuye.
Abasanganywe ibibazo byisumbuye basabwe kugana Ibitaro bikuru bya Ruhengeri. Ni ibitaro bimaze amezi atatu gusa bitangiye gutangirwamo serivisi y’ubuvuzi bw’amatwi, amazuru n’umuhogo.
Umuganga w’Inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo mu Bitaro bya Ruhengeri, Dr. Byiringiro Jean d’Amour, yavuze ko mu barwayi 630 amaze kwakira, abenshi ari abafite uburwayi bw’amatwi.
Mu butumwa bwe, Dr Byiringiro yasabye abaturage kujya bivuza hakiri kare kugira ngo byorohe kubaha ubuvuzi bugezweho.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2022, igaragaza ko mu baturage ibihumbi 300.091 bafite ubumuga mu Rwanda, abagera ku bihumbi 42 bafite uburwayi bwo kutumva no kutavuga.
Bagahirwa Irène ushinzwe kwita ku bantu bakomereka n’abafite ubumuga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko uburwayi bw’amatwi bukwiye kwitabwaho kuko bugaragara mu baturage.
Tariki 3 Werurwe buri mwaka, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku Buzima bw’Amatwi. (RBA)