Umunsi wa 18 wa Shampiyona: APR FC yasogongeye ku mahindura ya Mukura VS&L (Amafoto)

0Shares

Igitego cya Destin Malanda ku munota wa 19 w’umukino, cyamwenyuje abakunzi b’Ikipe ya Mukura VS&L.

Mu gihe abakunzi b’iyi Kipe yo mu Karere ka Huye bacinyaga akadiho bishimira gukura imbumbe y’amanota atatu ku Ikipe ya kabiri muri Shampiyona, aba APR FC bari bifashe impungenge.

APR FC yinjiye mu kibuga izi neza ko mukeba wayo, Rayon Sports yari yaraye atsindiye imbere y’Amagaju FC mu mukino w’igitego 1-1.

Iyi mikino yombi yakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa APR FC, byari kuyihesha kotsa igitutu Rayon Sports iyoboye Shampiyona, kuko hagati y’amakipe yombi hari gusigaramo inota gusa.

Bitandukanye n’ibyo abafana bibwiraga, abasore b’Umutoza Darko Novic banyuranyije n’ugushaka kw’abakunzi b’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Mu gihe abakinnyi ba Mukura VS&L bavuye mu Rwambariro binjiranye mu Kibuga kurinda igitego bari tsinze, aba APR FC intego yari ukukishyura ndetse bakanegukana umukino.

Ibi byagaragariye mu mpinduka zihuse zahise zikorwa n’Umutoza Darko Novic.

Uyu Munya-Serbia, yahise akura mu Kibuga abakinnyi bane bagizwe na; Denis Omedi, Dauda Yussef, Ruboneka Jean Bosco na Lamine Bah, bahaye umwanya Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Mamadou Sy na Nshimirimana Ismael Pitchou.

N’ubwo izi mpinduka zari zigamije gushegesha Mukura VS&L, yihagazeho kugeza iminota 90+6 irangiye.

Nyuma yo gutsindwa na Mukura VS&L, APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, irusha amanota 4 na Rayon Sports.

Mukura VS&l yegukanye intsinzi, yayishyize ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *