Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bikize ku Isi, uzwi nka G20, bateraniye muri Afurika y’Epfo.
Ni mu gihe batavuga rumwe ku bibazo by’ubuhahirane n’intambara yo muri Ukraine.
Mw’ijambo yavuze mu muhango wo gufungura inama, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko intambara n’andi makimbirane bibangamiye umubano hagati y’ibihugu.
Ati:“Byari ngombwa cyane ko amahame akubiye mw’itegeko shingiro rya ONU, amategeko mpuzamahanga, akomeza kuba inkingi y’ibyo dukora byose”.
“Kandi natwe, nka G20, tugomba gushyira imbere dipolomasi kugirango dukemure ibibazo duhura nabyo.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, yanze kujya muri iyi nama.
Ni mu gihe kandi guverinoma ya Perezida Trump yahagarikiye Afrika y’Epfo imfashanyo kubera politiki zayo Amerika ivuga ko ziyirwanya.
Wang Yi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, igihugu cya kabiri gikize kw’isi inyuma y’Amerika, we ari muri Afrika y’Epfo. Na mugenzi we w’Uburusiya, Sergey Lavrov. Ku ruhande rw’inama bagiranye ibiganiro byihariye.
Usibye ibibazo by’ubuhahirane, inama ya G20 iriga no ku bindi birebana n’imihindukire y’ibihe, n’intambara zo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati.
Afrika ifite abanyamuryango babiri ba G20 ari bo Afrika y’Epfo n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika. (AFP, Reuters, AP)