Amafoto: Umuriro wibasiye Leta ya California washyize Imiryango mu Kangaratete

0Shares

Ukwezi kugiye kwirenga, Umuriro ubica bigacika muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, by’umwihariko muri California.

Iyi nkongi yibasiye bikomeje Umujyi wa Las Vegas, yashyize abaturage mu majye, ku buryo kubona aho kwikinga ari ingorabahizi.

Umujyi wa Las Vegas ufatwa nk’ikitegererezo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, cyane ko uretse kwakira ibitaramo bikomeye ku Isi, unabarizwamo agace ka Holly Wood, kazwi nk’uruganda karahabutaka mu Myidagaduro.

Benshi mu bahombeye muri iyi nkongi, n’abasanzwe bafite agatubutse, kuri ubu barangamiye ibigo by’ubwishingizi.

Kugeza ubu, hamaze kubarirwa abantu 28 bamaze gupfira muri iki kiza gifatwa nk’igikomeye mu mateka y’iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

Uyu muriro uri kubica bigacika, ugenda kilometero zisaga 150 ku isaha (150km/h).

Abahanga mu guhangana no kuzimya umuriro, bavuga ko ubukana ufite, buterwa n’imiyaga ihuha, ibishashi bigakwirakwira mu tundi duce, bigahumira ku mirari.

Gusa, batangaza ko hari ikizere cyo kuwuhagarika, kuko abazimya umuriro muri USA bari guhabwa ubufasha n’abo mu bindi bihugu, baje kubatera ingabo mu bitugu.

N’ubwo bimeze gutya ariko, ntabyera ngo nde. Abaturage bo muri Leta ya Palestine mu Burasirazuba bwo hagati, bishimiye iyi nkongi, bavuga ko ari igihano Imana yahaye USA, ishingiye ku cyo bise Ubugome, bakorera ibindi bihugu.

Amafoto

May be an image of fire

May be an image of fire

 

Habimana Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *