Musenyeri Mugiraneza Samuel wa EAR yafunzwe

0Shares

Mugisha Mugiraneza Samuel wari Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Shyira yatawe muri Yombi.

Itabwa muri yombi ry’uyu Musenyeri mu Itorero rya Angilikani mu Rwanda, ryatangajwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Urubuga nkoranyambaga rwa X rw’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ubuyobozi.

RIB yavuze ko uyu Musenyeri afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Tariki ya 03 Ugushyingo 2024, Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda yari yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, kugira ngo hakomeze gukorwa ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo byamuvugwagaho.

Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’Umwaka ushize, ubwo bamwe mu ba Pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani 2024, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024.

Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste.

Mu cyumweru cyakurikiyeho ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yongeye kwandikira abo Bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanywe ndetse n’amasezerano bari bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.

Ubwo ibyo byose byakorwaga muri icyo gihe, abo bapasiteri niko nabo berekanaga ko bari gukorerwa akarengane mu nyandiko bagiye bandikira urwego rukuru rw’itorero EAR, ndetse berekana ko uko tutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Dr. Mugisha.

Mu byo bagaragaje ndetse bigashyirwa hanze birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira iri kubakwa mu mujyi wa Musanze ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga yanditswe ku mazina na Dr Mugiraneza Mugisha Samuel. Gusa ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko iri soko rifitwe n’ikindi kigo.

Hari kandi isoko ryo kugemurira amagi ibigo byose by’amashuri y’inshuke ya EAR Diyoseze ya Shyira ryari ryarahawe umugore wa Musenyeri Dr. Mugisha, ndetse ayo magi yose yakurwaga mu biraro by’inkoko za Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel nk’uko aba bapasiteri birukanywe babivuga.

Ibi byiyongeraho imirima y’Itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira iri muri Nyamutera muri Nyabihu no ku Kimonyi muri Musanze ya hegitari zigera kuri 20 ihinzweho urubingo bivugwa ko rwagaburirwaga inka za Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, ndetse imodoka yakoreshwaga mu gutwara ubwo bwatsi yari iya Diyoseze kandi inka za Diyoseze zo riri kwicirwa n’inzara ku gasi no mu bigo by’amashuri nk’uko ibi birego bibivuga.

Nubwo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, aregwa ibi, ku rundi ruhande hari abahamya ko arengana.

Nyuma yo kubona ibi bibazo byose bikomeje gukurura umwuka mubi, Ubuyobozi Bukuru bwa EAR, bandikiye Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, bumusaba gukemura ibyo bibazo ndetse nyuma bumuhagarika by’agateganyo ku mirimo yo kuba Umushumba wa Diyoseze ya Shyira ariko bivugwa ko yatsembye yanga kurekura iyo nkoni.

Icyo gihe, RGB yinjiye muri icyo kibazo isaba ubuyobozi bwa EAR ko bakemura ibyo bibazo ndetse ishyiraho itsinda rihuriweho n’itorero batangira gukora ubugenzuzi bw’ibibazo byavugwaga muri Diyoseze ya Shyira n’Umushumba wayo, Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *