DR – Congo: Ibisasu bitatu byaturikiye hafi y’Inkambi y’Impunzi ya Kanyaruchinya

0Shares

Ibisasu bitatu byaturikiye i ruhande rw’inkambi y’impunzi ya Kanyarutchinya iherereye mu teritware ya Nyiragongo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, nk’uko Ikinyamakuru Ijwi ry’Amarika dukesha iyi nkuru kibivuga.

Abacumbikiwe muri iyi nkambi baravuga ko batewa impungenge no kuba ibisasu bikomeje kugwa hafi y’aho bahungiye no gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Aka gace kari kazengurutswe n’inkambi nyinshi zirimo iya Kanyaruchinya n’iya Don Bosco zose zicumbikiye impunzi zahunze imirwano ziturutse muri Rutshuru na Masisi zihunga gushyamirana hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Kongo.

Kuva mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ingabo za M23 zatanaga mu mitwe n’iza Leta FARDC iterwa inkunga n’imitwe ya Wazalendo.

Iyi mirwano ibera muri gurupema ya Kibumba mu birometero bine gusa uvuye aha mu nkambi ya Knayaruchinya.

Gutana mu mitwe ku mpande zombi byatumye ibisasu na za bombe biterwa muri iyi lokalite ya Kibati yegeranye n’inkambi ya Kanyarurchinya ubuyobozi bwayo buvuga ko kugeza ubu icumbikiye imiryango igera ibihumbi 149 aho abayicumbikiwemo bose bakabakaba ku bihumbi Magana inane.

Kuba ibisasu birimo kugwa hafi y’ahantu nk’aha hahora imbaga y’abantu benshi, bitera icyoba abahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi cyane biganjemo impunzi ahanini zaturutse mu teritware ya Ruthuru.

Kuba iyi nkambi ibarirwamo umubare munini w’impunzi ubwoba ni bwinshi haba mu bayicumbikiwemo ndetse n’abaturage basanzwe baturanye nayo.

Inzego za Leta zishinzwe ubutabazi ndetse n’iza gisirikare, zahise zigera aho ibi bisasu byaguye.

Ubwo ubushakashatsi bwasozwaga mu masaha y’umugoroba izi nzego zumvikanisha ko n’ubwo ibi bisasu byaguye ahantu hateraniye abantu nta wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe na byo.

Gusa, inzego za Leta na zo zagaragaje impungenge zo kubona ibi bisasu byaterwa ahantu nk’aha.

Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu ya ruguru, ntabwo yabonetse ngo asubize kuri aya makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *