Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko bitarenze muri Mutarama uyu mwaka, izaba yamaze kubarura imitungo y’abaturiye uruganda rwa SteelRwa runagura ibyuma, ndetse n’uruganda ubwarwo mu rwego rwo kureba niba hakwimurwa abaturage cyangwa bakimura uruganda.
SteelRwa ni Uruganda ruherereye mu Karere ka Rwamagana, rukaba runagura ibyuma bishaje bivanwa hirya no hino mu gihugu no hanze y’u Rwanda bigakorwamo fer à béton.
Abaruturiye ntibahwemye kugaragaza ko imyotsi n’urusaku biruvamo bibabangamiye bagasaba kwimurwa.
Ubusanzwe ibyangombwa by’ubutaka basanganywe byerekana ko ari mu miturire, gusa ngo muri ino minsi hari abatunguwe no gusanga bubarurwa mu mashyamba.
Kuri ikikibazo Umuyozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko ari icyemezo cya njyanama y’Akarere ariko ngo ntibikwiye kubatera ubwoba.
Uru ruganda rumaze imyaka 10 rwubatse hagati mu baturage.
Bamwe mu Badepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije nabo baherutse gusaba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gushaka uko bakwimura abaturiye uru ruganda.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Antoine avuga ko mu gukemura iki kibazo, hari ingamba zafashwe z’ibanze zirimo gufata imyotsi iva mu ruganda, gusa ngo barimo gushaka ingengo y’imari yo kwimura abaruturiye.
Abaturiye uruganda rwa Steelrw bazimurwa ni abaruturiye kugera muri metero 500.
Minicom ivuga ko mu mibare y’ibanze babaruye ibereka ko himuwe abaturage byatwara agera kuri miliyari 3 Frw, mu gihe bakwimura uruganda byatwara miliyari 12 Frw, gusa ngo barimo gusubiramo bitewe nuko hari imashini z’uruganda zitari zabaruwe. (RBA)