Akarere ka Burera na Diyosezi ya Byumba muri Kiliziya Gatolika bihaye intego yo guhangana n’igwingira n’imire mibi mu bana binyuze mu bikorwa bikomatanyije bizakorwa mu minsi 12 bikazasiga buri muturage azi gutegura neza ifunguro ry’umwana.
Imibare iheruka y’ubushakashatsi bushingiye ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage igaragaza ko abana 41.6% bo mu Karere ka Burera bagwingiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye abaturage ayoboye ko iyi mibare idashimishije ndetse ikwiye kugira icyo ikorwaho.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Igitangazamakuru cy’Igihugu dukesha iyi nkuru, bavuze ko bagerageza uko bashoboye ariko basanga igwingira rifite imizi mu migirire idahwitse ndetse n’imyumvire idateye imbere kuri bamwe.
Diyosezi ya Byumba muri kiliziya Gatolika n’abafatanyabikorwa bayo bamaze iminsi bakusanya amakuru bahabwa n’ibigo nderabuzima bishamikiye kuri kiliziya basanga imibare yaratumbagiye.
Aha ni ho havuye icyemezo bafashe cyo guhitamo kuvuguta umuti bavuga ko uzatanga umusaruro, babinyujije mu Muryango Caritas ikuriwe na Padiri Nzabonimana Augustin.
Umushumba wa Diyosezi Gatolia ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yavuze ko bihaye amezi atatu yo kuzapimiraho impinduka.
Ibikorwa byo guhangana n’igwingira ry’abana biri gukorerwa mu turere turindwi two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.