Abatuye mu Mirenge ya Kiziguro na Rugarama mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko bubakiwe ikiraro gihuza iyi Mirenge yombi, kikaba cyaratangiye koroshya ubuhahirane bw’abahatuye bikanabafasha mu iterambere ryabo rya buri munsi.
Iki kiraro abaturage bishimira cyubatse kiri mu rugabano rw’Imidugudu ya Gakunyu na Ntende ihuza iyi Mirenge ya Rugarama na Kiziguro.
Ni ikiraro kimaze ibyumweru bibiri gusa gitangiye gukoreshwa n’abahatuye, aho bemeza ko iyubakwa ryacyo ari isoko y’ubukungu kuri bo kuko bari bamaze igihe kinini ubuhahirane bwaradindiye.
Uretse kuba iki kiraro cyitezweho koroshya ubuhahirane n’ingendo zakorwaga n’abatuye Kizuguro ahitwa Gakunyu bajya kwivuriza muri Rugarama, cyabaye n’igisubizo ku bashanyeshuri bagikoresha bajya kwiga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nabwo bwemeza ko iki kiraro kiri mu biraro birimo gufasha abaturage kuva mu bwigunge nk’uko byasobanuwe na Sekanyange Jean Leonard umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Ni ikiraro gifite metero zisaga 180 z’uburebure kikaba cyarubatswe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, cyuzura gitwaye miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akarere ka Gatsibo muri uyu mu mwaka w’ingengo y’imari karimo kubaka ibiraro 10, n’iki cyuzuye gihuza imirenge ya Kizunguro na Rugarama kirimo, ni mu gihe kandi aka Karere gafite intego yo kuzubaka ibindi biraro 10 aho bitari mu mwaka utaha w’ingengo y’imari. (RBA)