Ubufaransa: Charles Onana yahamijwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

0Shares

Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije Umunya-Cameroun, Charles Onana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Charles Onana asanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo aho yananditse ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyaha Charles Onana aregwa gishingiye ku byo yanditse mu gitabo cye cyasohotse muri 2019, kigaruka ku bikorwa bya Operation Turquoise.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Tout un Monde’ cya Televiziyo yitwa LCI mu kwezi kwa 10 muri 2019, Charles Onana yavuze ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yigeze ibaho, yongeraho ko nta n’indi Jenoside yabayeho hagati y’1900 kugeza mu 1994.

Ikirego kimushinja guhakana Jenoisde cyatanzwe n’imiryango itandukanye irimo Association Survie France, ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka/France, umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’abandi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yashimye icyemezo cy’Ubutabera bw’u Bufaransa bwagejeje Charles Onana, mu Rukiko ndetse akaba kuri uyu wa Mbere yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Amb Nduhungirehe yavuze ko ari icyemezo cyiza yizera ko kizaca intege abahakana Jenoside barimo abanyamakuru, abanditsi n’abanyepolitiki bari mu Burayi no mu Karere. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *